Kigali: RIB yasabye abaturage kudahishira ingengabitekerezo ya Jenoside

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
RIB yasabye abaturage kudahishira ingengabitekerzo ya Jenoside

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwasabye abatuye mu Murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside,bagira uruhare mu gutanga amakuru aho yagaragaye.

Ibi babigarutseho ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025, uru rwego rwatangizaga ubukangurambaga bugamije gukumira ibyaha ndetse no kubisobanukirwa.

Ubu bukangurambaga bufite  insanganyamatsiko igira iti”Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, ibyifashisha ikoranabuhanga n’ibindi byiganje”

Iki gikorwa kibaye  mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi .

Muri ubu bukangurambaga , abaturage bo mu Murenge wa Mageragere basobanuriwe ingaruka za Jenoside ndetse basabwa kuyikumira.

Umukozi muri RIB mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha, Jean Claude NTIRENGANYA yavuze ko bigiteye isoni kuba ingengabitekerezo ikigaragara mu bana bato bivuze ko ituruka ku babyeyi.

Yasobanuye ko abantu bagifite uruhererekane rw’ingengabitekerezo bakwiye kwamaganwa.

Yagize ati “  Ubu tugiye kwegera kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi muri iki gihe iyo cyegereje cyangwa mu gihe cyo kwibuka nyirizina, imibare igize ibi byaha yazamutse. Tunakangurira abaturage aho babonye amakuru aganisha ku byaha nk’ibyo bagomba kuyatanga , batagomba kuyahishira kuko guhishira ingengabitekerezo ya Jenoside ni  nko kwicarira umuriro kandi nawe wagutwika.”

Yakomeje ati “ Tunabakangurira no kwigisha abana kuko abana bacu uyu munsi hari aho tugera ugasanga hari ibikorwa bagaragaramo biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside ugasanga nta handi babikura ni kuri twe abakuru. Ugasanga uyu munsi rero hari ababyeyi babigisha amateka atari yo, bakabatoza urwango, ibyo ni byo twongeraga gukangurira ababyeyi ko batagomba kuba gito, bagomba kurererea u Rwanda twifuza.”

- Advertisement -

Ubutekamutwe n’amakimbirane mu ngo byagarutsweho

Muri bindi byaha byagarutsweho ni ubutekamutwe bukorerwa abantu aho usanga abantu babukorerwa babigizemo uruhare kubera kutagira amakenga.

Akimana Daria wari witabiriye ibiganiro yavuze ko  “ashimira urwego rw’ubugenzacyaha rwaje kubahugura akavuga ko hari ibyo bita ihohoterwa batari bazi ariko asaba ko amakimbirane yo mu miryango yahabwa umwihariko kuko agira ingaruka zikomeye.”

Minani Assiel nawe yavuze ko “ Hakwiye gushyirwa ingufu mu guca abatekamutwe kuko batareka n’abageze mu zabukuru.”

Ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina NKUSI Emmanuel ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Nyarugenge, yagaragaje ko mu Murenge wa Mageragere ibyaha byo gusambanya umwana bigaragara kandi hari abagikomeza guhishira iri hohoterwa.

Yasabye abatuye uyu murenge kwamagana iri hohoterwa.

Muri ubu bukangurambaga hagarutswe kandi no  ku icuruzwa ry’abantu rikunze gukorerwa abakiri bato bafite inyota y’ifaranga bakisanga bagiye mu bucakara.

Abaturage basabwe kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *