Indege y’intambara y’ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) ku wa mbere yakoze ibitero mu gace ka Minembwe kagenzurwa n’abarwanyi ba Twirwaneho mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Umutwe wa Twirwaneho uvuga ko ibi bitero by’indege byibasiye kandi n’umusozi wa Kiziba uriho ibitaro bikuru mu Minembwe, University Eben-Ezer Minembwe izwi nka UEMI, amashuri abiri yisumbuye, n’urusengero rwa Méthodiste.
Twirwaneho, abatuye i Minembwe, n’abavugira Abanyamulenge bavuga ko ibi ari ibitero bigamije kwica abasivile bo mu bwoko bw’Abanyamulenge muri ako gace.
Ibitero byo ku wa mbere byakurikiye ibitero byo ku butaka byabaye mu ntangiriro z’icyumweru gishize mu bice bitandukanye bituweho n’Abanyamulenge i Mikenke, i Bibokoboko, mu Minembwe n’ahandi.
Ibyo bitero, na byo Twirwaneho yavuze ko ari iby’ingabo za leta n’abafatanya na zo barimo Wazalendo, Mai-Mai Yakutumba, n’abandi byo “kwica abasivile b’Abanyamulenge”, ibyo uruhande rw’ingabo za leta rwahakanye.
Ntacyo leta ya Congo iravuga kuri ibi birego byo kwibasira Abanyamurenge.
Mu mpera z’ukwezi gushize, nyuma y’urupfu rwa Col Michel Rukunda uzwi nka Manika wari ukuriye Twirwaneho, abatuye i Minembwe batangaje ko hakurikiyeho ibitero byo mu kirere by’ingabo za leta n’imirwano yo ku butaka hagati ya Twirwaneho n’ingabo za leta.
Mu byumweru bibiri bishize, umutwe wa Twirwaneho bwa mbere watangaje ko wifatanyije na AFC/M23.
Uyu mutwe wa M23 ntabwo uragera mu bice bigenzurwa na Twirwaneho.
- Advertisement -
Abarwanyi ba M23 ubu bavugwa mu bice bya teritwari ya Walungu mu gihe bivugwa ko bashobora gukomeza bagahura n’aba Twirwaneho bagenzura ibice bitandukanye muri teritwari za Fizi na Mwenga z’iyi ntara ya Kivu y’Epfo.
VIDEO
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW