M23/AFC na SADC byagiranye amasezerano adasanzwe

Ange Eric Hatangimana
Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
2 Min Read
Gen Sultani Makenga Umuyobozi wa FAC/M23 asinya amasezerano yo kwemera gucyura ingabo za SADC ziri mu burasirazuba bwa Congo

I Goma mu burasirazuba bwa Congo, aho umutwe wa M23 n’Ihuriro Alliance Fleuve Congo bifatanya kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, byasinyanye amasezerano n’ingabo ya SADC arimo no gucyura mu mahoro izo ngabo.

Mu byishimo abasirikare ba Africa y’Epfo n’abo mu bindi bihugu bifite ingabo muri SAMIDRC bagaragaye ku meza amwe basangira amafunguro, ndetse banafata amafoto by’umwihariko abasirikare ba Africa y’Epfo bamaze umwanya bitozanya na Lt.Col Willy Ngoma umuvugizi wa AFC/M23 mu byagisirikare.

Gen Sultani Makenga Umuyobozi wa AFC/M23 ni we wasinye amasezerano ku ruhande rw’inyeshyamba, naho SADC yari ihagarariwe na Maj.Gen Ibrahim Michael Mhona wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, akaba yasinye mu izina ry’Umuyobozi wa SADC na Sub Komite ya Gisirikare.

Hari n’abahagarariye abagaba bakuru b’ingabo zo mu bihugu bya SADC, barimo uw’Ingabo za Africa y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, uhagarariye ingabo za Zambia, ndetse n’uw’ingabo za Malawi.

Mu myanzuro bafashe harimo guhagarika imirwano no gucyura ingabo za SADC, nta mananiza.

Umutwe wa M23 n’ihuriro AFC byiyemeje gufasha ko ingabo za SADC ziva mu burasirazuba bwa Congo n’ibikoresho byazo byose, byaba ibyo bafatanywe n’ibyo ingabo za Congo, FARDC zasize ku rugamba byabo.

Impande zombi zizakora igenzura ku kibuga cy’indege cya Goma kugira ngo cyongere kibe cyakoreshwa.

Uruhande rwa SADC rwiyemeje gusaba ikibuga cy’indege aho cyaba cyarangiritse kugira ngo ingabo zayo zibashe kubona uko zitaha ariho zinyuze.

Hanemejwe ko hazaba indi nama nk’iyi yo kureba ibyemejwe aho bigeze, ikazashyirwa ku itariki izumvikanwaho.

M23/AFC yafashe Umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025 nyuma y’urugamba rw’iminsi itatu rwatangiriye mu gace ka Sake.

Tariki ya 16 Gashyantare, 2025 inyeshyamba za AFC/M23 zafashe n’umujyi wa Bukavu, nyuma yo gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ifoto bafashe ya rusange

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *