M23 yanyomoje ONU iyishinja gushimuta abarwayi i Goma

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Lawrence Kanyuka, umuvugizi mu bya Politiki wa AFC/M23

Ihuriro rya AFC/M23 ryashyize umucyo ku basirikare 130 ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, baherutse gufatirwa mu bitaro by’i Goma bari bihishemo, ariko Umuryango w’Abibumbye ukavuga ko ari abarwayi bashimuswe n’aba barwanyi.

Ku wa Mbere, tariki 03 Werurwe 2025, ni bwo Umuryango w’Abibumbye, biciye mu muvugizi w’Ishami ryawo rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Ravina Shamdasani, washinje M23 gushimuta abo wise abarwayi.

Yavuze ko ku wa 28 Gashyantare, abarwanyi ba M23 bateye ibitaro bya CBCA Ndosho bakuramo abantu 116, na Heal Africa bakuramo 15, ryemeza ko bari abarwayi n’inkomere.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi mu bya Politiki wa AFC/M23, yavuze ko ibyo Umuryango w’Abibumbye uvuga ari ibinyoma, kuko abafatiwe muri biriya bitaro ari abasirikare ba FARDC bagiye kuhihisha.

Yavuze ko amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye n’umuryango mpuzamahanga ari ibinyoma bigamije gusiga icyasha isura ya M23.

Yemeje ko iyo operasiyo yari igamije guhiga abasirikare ba FARDC bihishe mu bitaro, kandi ko yakozwe mu mahoro.

Kanyuka yavuze ko intego y’ibanze y’iki gikorwa yari ukurinda umutekano w’ibikorwa by’ubuvuzi byari byacengewe n’abarwanyi bigize abarwayi, bagahungabanya abarwayi n’abakozi.

Yagize ati: “Operasiyo yakozwe yo guhiga abasirikare 130 ba FARDC bari bihishe mu bitaro yakozwe mu mahoro, kandi ikorwa mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.”

Yavuze ko babanje kubimenyesha abayobozi b’amashami y’ibi bitaro, nyuma y’aho imenye ko abasirikare ba RDC bari babyihishemo, bafata ku ngufu ndetse bakaniba abaturage.

- Advertisement -

Ati “Birazwi neza ko AFC/M23 ari urwego rwubahiriza inshingano ziteganywa n’amasezerano ya Geneva n’andi yose agenga kurinda ibikorwaremezo, birimo ibitaro.”

Abarwanyi ba AFC/M23 bagenzura umujyi wa Goma n’ibindi bice mu Ntara za Kivu zombi, bakomeje gukaza umutekano mu bice bigaruriye no gusaba abasirikare ba FARDC na Wazalendo bihishe mu baturage gushyira intwaro hasi.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *