Muhanga: Guverineri Kayitesi yasabye abanyamahoteli kwita kuri serivisi baha abakiriya

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yasabye abafite amahoteli kwita kuri serivisi baha ababagana.

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Tariki ya 04Werurwe2025 ubwo Hoteli yitwa  Lucerna ya Kabgayi yahabwaga inyenyeri eshatu.

Muri uyu muhango wo kwishimira intera y’inyenyeri eshatu iyi Hoteli ihawe, Guverineri Kayitesi Alice Uyobora Intara y’Amajyepfo, avuga ko ashimira Diyosezi ya Kabgayi ku bikorwa bizamura Imibereho myiza ndetse n’ubukungu by’abaturage, ariko guhabwa Hoteli y’inyenyeri eshatu ari kimwe, guha serivisi nziza abazigana ari ikindi.

Ati “Icya mbere dusaba ni ukwita kuri serivisi, kwita kuri serivisi itangwa igatangwa neza kandi yihuse bijyanye no kunoza isuku.”

Kayitesi avuga ko hari igihe uRwanda rwakira  amarushanwa y’amagare abayitabiriye bagahitamo kurara mu mahoteli y’iKigali.

Mugunga Jean Baptiste  umwe mu bitabiriye uyu muhango,  avuga ko umubare w’amahoteli muri uyu Mujyi wa Muhanga ukiri ku rwego rwo hasi nubwo bitandukanye nuko byari bimeze mbere.

Ati “Icyo twakangurira abashoramari ni ukongera umubare w’amahoteli bakagera ku rwego rushimishije.”

Mugunga avuga ko Hoteli igeze kuri uru rwego rwo guhabwa Inyenyeri eshatu, bifite icyo bivuze mu Iterambere ry’igihugu.

Umushumba wa Disyosezi ya Kabgayi Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar avuga ko ibyo bamaze kugeraho mu rwego rw’amahoteli ari urugendo batangiye,kuko bazakomeza kuyubaka kugira ngo ive ku nyenyeri eshatu igere kuri enye cyangwa eshanu.

- Advertisement -

Ati “Iki ni ikivi twushije ariko turakomeza kuyongerera ubwiza tunoze na serivisi duha abayigana.”

Musenyeri Ntivuguruzwa avuga ko abakiliya iyo bitaweho aribo batuma Hoteli urushaho kumenyekana.

Abari muri uyu muhango babanje gutambagizwa imbere muri Hoteli, berekwa serivisi zihatangirwa ndetse n’ibyumba byo ku rwego rwiza biyirimo.

Amahoteli abiri yo mu Karere ka Huye  muri iyi Ntara y’Amajyepfo niyo amaze guhabwa inyenyeri enye.

Musenyeri Ntivuguruzwa na Guverineri Kayitesi basangije abari aho Umutsima(Gateau)
Abitabiriye uyu muhango wo kwishimira intera y’inyenyeri eshatu Hoteli yahawe bavuga ko ari intambwe ishimishije.
Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar ahabwa ikimenyetso cy’inyenyeri 3

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga