Musambira : Bafite umuhanda wangijwe n’ibiza umaze imyaka 8 utari Nyabagendwa

Kamonyi: Bamwe mu baturage batuye  mu Murenge wa Musambira, bavuga ko bahangayikishijwe n’Umuhanda w’ibitaka wangijwe n’ibiza  hakaba hashize imyaka umunani utari Nyabagendwa.

Umuhanda aba baturage bo mu Murenge wa Musambira bavuga ko ubahangayikishije kubera ko umaze imyaka igihe udakoreshwa, ni umuhanda w’ibitaka uca ahitwa Kayumbu, hafi n’ahari Ikimenyetso cy’Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, wambutse iteme, werekeza mu Mudugudu wa Kabuga, Kavumu, Kagarama kugera ku Isoko n’Ikigo Nderabuzima cya Musambira.

Aba baturage babwiye UMUSEKE ko uyu muhanda wangijwe n’ibiza byabaye mu mwaka wa 2017, bakavuga ko kuva icyo gihe utigeze witabwaho ngo wongere usanwe bityo ube Nyabagendwa nkuko byari bisanzwe.

Dushimimana Philippe umwe muri aba baturage avuga ko mbere yuko  uyu muhanda wangirika,  woroshyaga ingendo n’urujya n’uruza rw’abaturage ndetse n’ibyo bahashye.

Dushimimana akavuga ko  hari igihe mu muhanda mugari wa Kaburimbo uva iKigali werekeza mu Ntara y’Amajyepfo ahitwa mu basomali muri uwo Murenge wa Musambira hakunze kubera impanuka bikaba ngombwa ko bitabaza uwo muhanda bidahagaritse gahunda z’abagenzi.

Ati “Kuwa mbere imodoka yo mu bwoko bw’Ikamyo yafunze umuhanda wa Kaburimbo bigora abagenzi.”

Niwemugabo Samuel avuga ko hari n’ubwo impanuka ibera muri ako gace uwo mwanya, bikagora imodoka zivuye mu bindi bice byo mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba kongera gusubira i Muhanga kugira ngo bakoreshe Umuhanda Murambi- Nyarubaka babone guhinguka ku Biro by’Umurenge wa Musambira.

Ati “Ubuyobozi budushakire ingengo y’imari yo gukora uyu muhanda, kuko ufitiye abaturage akamaro.”

Niwemugabo avuga ko umuhanda uva i Murambi mu Karere ka Muhanga,  werekeza mu Murenge wa Nyarubaka, bakunze kwifashisha mu gihe habaye impanuka utwara igihe kinini kuko bibasaba kubanza kuzenguruka.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko ibyo abaturiye uyu muhanda bavuga bifite ishingiro, cyakora akavuga ko imihanda yose isabwa gukorwa batayibonera ingengo y’Imari icyarimwe.

Ati “Ubu twatangiye gukora Umuhanda wa Gaperi- Manyana werekeza ahitwa Murara.”

Dr Nahayo avuga ko gukora uyu muhanda, bawubangikanya n’undi muhanda wa Bishenyi werekeza iKigese ndetse n’undi wa Gihara-Nkoto akavuga ko iyo mihanda yose isaba Ingengo y’Imali itubutse.

Ati “Tuzawusura turebe niba wasanwa hakoreshejwe umuganda cyangwa niba usaba amafaranga menshi tugomba gushakisha.”

Meya Nahayo yavuze ko mu gusana iyo mihanda hakorwaga ibiraro n’amateme menshi atwara amafaranga menshi.

Aba baturage bavuga ko mu kuwukora bakwigomwa bagatanga ubutaka bwabo bw’aho uzagurirwa kuko aho wacikiye nta handi Leta ifitiye ubutaka.

Mu biganiro biheruka guhuza  abikorera bo muri aka Karere ndetse n’abashoramari bakorera ahandi,  bagaragaje ko ibikorwaremezo birimo imihanda muri aka Karere ka Kamonyi bidatunganyijwe ku kigero gishimishije cyorohereza abifuza kuhashora Imari.

Usibye ahangijwe n’ibiza, ahandi hose ni Nyabagendwa
Uyu Muhanda wa Kayumbu wacitse mu mwaka wa 2017 ukimara gukorwa
Kuwa mbere w’iki Cyumweru imodoka yo mu bwoko bw’Ikamyo yari yafunze Umuhanda Musambira-Muhanga hiyambazwa Polisi

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi