Mushikiwabo yabajijwe icyakorerwa ibihugu byikuye muri Francophonie

Madamu Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, yavuze ko atemera inzira y’ibihano ku bihugu bitatu bya Africa byikuye mu muryango ayoboye.

Mu kiganiro yahaye TV5 Monde, Mushikiwabo yagize ati “Sinemeranya no kuba inzira yo guhana ari yo nzizra nziza. Ntabwo nshyigikiye ibihano keretse igihe gusa byaba bifite icyo bihindura.”

Ibihugu bitatu byo muri Africa y’Iburengerazuba Mali, Burkina Faso na Niger byatangaje ko byikuye mu muryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, bikawushinja kubogama.

Uyu muryango kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025 wizihije imyaka 55 umaze ubayeho dore ko washinzwe kuri iyi tariki mu mwaka wa 1970.

Louise Mushikiwabo avuga ko nyuma y’uko umuryango ayoboye uhagaritse biriya bihugu, asanga ari ngombwa kwicarana na byo hakarebwa uko byakomorerwa nk’uko byagenze ku gihugu cya Guinea Conakry.

Abasesengura basanga uyu muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ukoreshwa nk’igikoresho cya politiki, bagashinja Ubufaransa kuba ari bwo buwukoresha muri ubwo buryo.

Babihera ku kuba ibyabaye muri Burkina Faso, Mali na Niger (ibihugu byakoze ihuriro byise Alliance des États du Sahel) bisa na Coup d’Etat zabaye muri Gabon na Guinea Conakry ariko ngo ntabwo byakiriwe kimwe n’Ubufaransa bitewe n’inyungu bufite muri buri gihugu.

UMUSEKE.RW