Nduhungirehe yanenze icyemezo cy’umujyi wo mu Bubiligi utazategura igikorwa cyo Kwibuka

TUYISHIMIRE RAYMOND
Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
2 Min Read
Nduhungirehe yanenze icyemezo cy’Umujyi wo mu Bubiligi utazategura igikorwa cyo Kwibuka

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze Umujyi wa  Liège wo mu Bubiligi, watangaje ko utazategura igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikinyamakuru RTBF info, cyatangaje ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Liège bwatangaje ko  “bitewe n’uko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wifashe ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’uruhare u Rwanda rushinjwa kugira mu bibazo byo muri DRC, uyu mwaka batazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Iki kinyamakuru kivuga ko  iki gikorwa cyari giteganyijwe tariki 12 Mata 2025 gishobora kuba ariko kitarimo ubuyobozi nkuko byari bisanzwe.

Nduhungirehe yabinenze

Mu butumwa yanyujije kuri X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze icyo cyemezo, ashimangira ko UBubiligi bukomeje kumungwa no guhakana no gupfobya Jenoside.

Ati “Yagize ati “Ikigaragara ni uko virusi yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikwirakwizwa n’abayobozi ba DR Congo hamwe n’abambari babo mu Bubiligi, ikwirakwira vuba mu Bwami bwa Leopold!”

Nduhungirehe akomeza agira ati “ Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari igikorwa kireba Abanyarwanda gusa ahubwo n’ubufatanye Mpuzamahanga. Tariki ya 7 Mata yagenwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye nk’Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Guverinoma y’u Rwanda  iheruka kumenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Ni nyuma yaho iki gihugu gikomeje kwivanga mu bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, kibwira amahanga gufatira u Rwanda ibihano.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *