Ni igitutu cyo gushaka amanota? Cyangwa abasifuzi badohotse?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu gihe hagiye gukinwa imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere, abayobozi b’amakipe atandukanye ndetse na bamwe mu bakunzi ba yo, bakomeje gutunga urutoki abasifuzi aho babashinja kubasifurira, mu gihe bamwe bavuga ko ari igitutu cyo gushaka amanota.

Uko shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda y’umupira w’amaguru ndetse n’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, bigana ku musozo, ni na ko abakurikira ruhago y’u Rwanda barushaho kwinubira imisifurire.

Kuri buri munsi wa shampiyona cyangwa w’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, humvikana abinubira imisufurire.

Bamwe mu bayobozi b’amakipe ndetse n’abakunzi ba yo, batunga urutoki abasifuzi aho babashinja kutabacira imanza uko bikwiye, ariko ikirenze kuri ibyo, bakagaruka ku byemezo bavuga ko bafata mu mikino bidakwiye.

Gusa n’ubwo aha bacamanza b’imikino batungwa urutoki, abandi basesengura bavuga barenganywa kuko igitutu ari cyinshi ku makipe bitewe n’intego ya buri imwe.

N’ubwo bashinjwa kudohoka, abasifuzi na bo bashobora kuba bari kuba ibitambo by’igitutu cy’abahatanira ibikombe, abarwanira kutamanuka cyangwa amakipe arwanira imyanya.

Umuti ukwiye kuba uwuhe?

Kimwe mu byaca urwikekwe hagati y’abasifuzi n’abayobozi cyangwa abakunzi b’amakipe mu Rwanda, ni ugukora kinyamwuga ku mpande zombi ariko kandi ubunyangamugayo bugashyirwa imbere ya byose.

Ikindi cyafasha, ni ugukeburwa ku bagaragaweho amakosa, ndetse inzego zireberera abasifuzi mu Rwanda, zikagena amahugurwa menshi yo kubibutsa.

- Advertisement -
Abasifuzi bashobora kuba babaye ibitambo by’amakipe ashaka amanota
Abayobozi b’amakipe bakomeje kugaragaza kutishimira ibyemezo by’abasifuzi
Amakipe akomeje kwinubira ibyemezo by’abasifuzi

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *