Abakinnyi ba Kiyovu Sports, bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo kubera ko bishyuza imishahara baberewemo n’ubuyobozi.
Mu gihe iri kwitegura umukino wa Police FC w’umunsi wa 22 wa shampiyona, muri Kiyovu Sports hakomeje kumvikana inkuru mbi zo guhagarika imyitozo. Amakuru UMUSEKE wakuye ku kibuga cy’imyitozo cya Kigali Pelé Stadium, ni uko abakinnyi bahisemo kwanga kwitabira imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu.
Abatoza bayobowe na Malik Wade, baje ku kibuga bahahurira n’ikipe y’ingimbi y’iyi kipe yo ku Mumena. Amakuru avuga ko abakinnyi bari kwishyuza imishahara y’amezi atatu baberewemo.
Urucaca ruri kurwana no kuva mu makipe abiri ya nyuma kugira ngo rutazisanga mu cyiciro cya Kabiri umwaka utaha. Ni ikipe yagowe muri iyi shampiyona kubera ibihano yafatiwe na FIFA byo kutandikisha abakinnyi kubera abo yari yari yirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

UMUSEKE.RW