Ihuriro ry’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR,rishima ko kuri ubu kubona insimburangingo n’inyunganirangingo byamaze gushyirwa ku rutonde rwa serivisi zmerewe n’Ubwisungane mu kwivuza.
Mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA, Mukangango Marie Louise umukozi muri NUDOR akaba anafite ubumuga bw’amaguru, yagaragaje ko mu bihe bitandukanye bajyaga bagorwa no kubona inyunganirangingo n’insimburangingo kuko bihenze ariko kuri ubu bigiye gukemuka .
Ati “Ati “ Turanezerewe kandi turashimira leta yacu kuko ntako itagira kugira ngo yite ku bantu bafite ubumuga ngo nabo bitabweho uko bikwiye. “
Yakomeje ati “Nka mbere hari umuntu washakaga kwivuza ashaka insimburangingo, murabizi ko zihenda , akaba yavuga ati ndayikura he , ndishyura iki? Ariko kuko zagiye kuri mituweli , umuntu ashobora kwirya akimara, agashaka iryo 10 % ariko akaba yabona izo nsimburangingo.”
Mukangango avuga ko insimburangingo zitarashyirwa kuri Mituweli zashoboraga kugura amafaranga ari hagati ibihumbi Magana ane na Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda bityo bikaba imbogamizi ku ufite ubumuga.
Mukangango agaragaza ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa mu gufasha abafite ubumuga hakiri zimwe mu mbogamizi zibabangamira zirimo n’ubukene ndetse n’imyumvire ku batanga serivisi zo kwa muganga, aho batita uko bikwiye ku bafite ubumuga.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubwisungane mu kwivuza mu Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ,Dr Ina Karisa, yatangaje ko mu rwego rwo gutanga servisi zihuse, bari guteganya ku buri vuriro ryajya rigerwaho n’imiti mbere.
Ati “ Icyo dukora kugira ngo iyo miti yose iri ku rutonde ishobore kwishyurwa ni uko uyu munsi turi guteganya kwishyura amavuriro mbere ngo imiti yose babashe kuyirangura .”
RSSB ivuga ko iyo gahunda izabanza mu turere two mu ntara y’Iburasirazuba ariko ikazagezwa mu bigo Nderabuzima byose bitarenze muri Nyakanga ukwaka utaha.
- Advertisement -
Yongeraho kandi ko itagitinda kwishyura amavuriro kuko ihita yishyurwa nyuma yo kubona fagitire.
Umuyobozi Ushinzwe abagira ibikomere n’abashobora guhura n’ubumuga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC,Bagarirwa Irene yagaragaje ko kuba hari serivisi zihenze zamaze gushyirwa kuri mituweli bizanafasha umuturage by’umwihariko abafite ubumuga.
Ati “ Kuba izi serivisi ziyongereye, biradufasha cyane kuko ari urwego rw’ubuzima rurabyungukiramo, umuryango ukunguka ndetse n’igihugu muri rusange. Kuba dufite abantu mu muryango nyarwanda, batari kubona serivisi turi kubaha, hari uruhare batari gutanga mu cyerekezo cy’igihugu.”
Yakomeje ati “Twabonaga ubusabe bwinshi bw’abaturage basababa insimburangingo n’inyunganirangingo zitari kuri Mituweli , batubwira ngo ko mutadufasha , ko izindi serivisi muri kuzishyura ariko twe bimeze bite ? Kuri twe turaruhutse kuko za serivisi twahoraga tubabwira ngo turi kubikora, kuba zigiye kuri Mituweli ni ikintu cyo kwishimira.”
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mutarama 2025 yemeje ingamba zo mu rwego rw’ubuzima zirimo kongera serivisi z’ubuvuzi zishingirwa n’ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli mu guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.
Ubwishingizi bwa Mituweli busanzwe bukoreshwa n’Abanyarwanda bagera kuri 92% bwongerewemo serivisi 14 nshya z’ubuvuzi.
Muri zo harimo ubuvuzi bwa kanseri, umutima, kuyungurura amaraso no gusimbuza impyiko, kubaga bigezweho hakoreshejwe ikoranabuhanga nko kubaga umutwe w’igufa ryo mu kuguru, mu ivi, urutirigongo n’ahandi, ndetse n’ibijyanye n’insimburangingo n’inyunganirangingo.
Mituweli kandi yongereweho imiti ya kanseri yagoraga abakoresha Mituweli kubona, guhabwa ibigize amaraso nk’udufashi (plaquettes) insoro zitukura (globules rouges) n’umushongi (plasma), ibijyanye n’inyunganiramirire n’indi miti itabaga kuri Mituweli yongereweho.
UMUSEKE.RW