Nyamagabe: Njyanama yatangiye kumva ibibangamiye abaturage

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, batangiye ibikorwa by’Icyumweru cy’Umujyanama, aho bakirijwe ibibazo birimo ubushomeri mu rubyiruko, ibikorwa remezo bike, amakimbirane n’ihohotera nk’ibikiri inzitizi ku iterambere ry’umuturage.

Ni ibikorwa batangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, bikazamara icyumweru ku Nsanganyamatsiko igira iti :“Umuturage, Ijwi ku Mujyanama, Umujyanama, Ijwi ry’Umuturage.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Clotilde Uwamahoro, yavuze ko Icyumweru cy’Umujyanama ari igikorwa ngarukamwaka, aho abagize Inama Njyanama bose bigabanyamo amatsinda bagasanga abaturage n’abahagarariye ibyiciro byihariye mu mirenge yabo, bakaganira ku iterambere ry’Akarere, bakanarebera hamwe ibibazo bihari n’uburyo byakemuka.

Ati” Igikorwa tugiyemo ni ukumva bya byifuzo by’abaturage kugira ngo tubabere ijwi… Tubashyiriye [Abaturage] ibitekerezo natwe kuko muri iki cyumweru tuzaganira ku bibazo bibangamiye imibereho myiza yabo ariko si ukubiganira ngo bigarukire aho, ahubwo ni ukureba uko byakemuka dufatanyije.”

Ndacyayisenga Alphonsine utuye mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Cyanika witabiriye ibiganiro ahagarariye urubyiruko yavuze ko rwamutumye ngo avuge ibikirubangamiye.

Ati” Urubyiruko nta kazi bari kubona, kwitinya gukora imirimo imwe n’imwe… Bantumye ngo mbakorere ubuvugizi babe babona uburyo bwo kubahuza n’ibigo by’imari ku buryo bworoshye, kuko usanga bakwa ibyangombwa by’ubutaka kandi ntabwo bagira.”

Yavuze ko ikindi kibabera inzitizi mu Iterambere ari uburyo bwo kubona inguzanyo ya BDF mu buryo bworoshye n’inda zigiterwa abangavu.

Kwizera Etienne usanzwe ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Karama, yavuze ko kuba basuwe n’abo muri Njyanama y’Akarere bibereka ko inzego zikorana bakabona n’uburyo bwo gutanga ibibazo abaturage bafite ngo bishakirwe ibisibuzo.

Ati ” Haracyari ibibazo bikeneye gukurikiranwa bigashakirwa ibisubizo, ibyinshi bikaba byerekeye ibikorwaremezo birimo amazi ataragera ku baturage bose.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati ” Mu buhinzi hari ubwo abatekesiye bicara bagatekerereza abaturage ngo bahinge ibi n’ibi ariko ku murima hari ibindi byashobokaga. Ibyo twabishyikirije Njyanama ngo ixagende ibyigeho hazarebwe ukundi byakorwa.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, buzwi nka ’Citizen Report Card’ (CRC), bwagaragaje ko Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa 26 ku rwego rw’Igihugu no ku mwanya wa munani ku rwego rw’Intara n’amanota 72.8%.

Ibyiciro birimo gahunda zo kuzamura imibereho no kwita ku batishoboye, isuku, ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubutaka n’imiturire biri mu byagize amanota make kuko ntacyagize amanota ari hejuru ya 70%.

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, batangiye ibikorwa by’Icyumweru cy’Umujyanama mu Karere
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Clotilde Uwamahoro

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW i Nyamagabe