Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025, yakiriye umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Amerika, Dr. Ronny Jackson.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Dr. Ronny Jackson ukuriye komite ishinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi, baganira ku bufatanye mu guharanira amahoro mu karere.
Dr. Ronny Jackson yahuye kandi nabagize Urwego rw’igihugu rw’Iterambere,RDB, baganira ku ishoramari, ubucuruzi n’ubufatanye mu iterambere hagati y’URwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mudepite kuwa 16 Werurwe 2025, yahuye na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baganira ku bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bw’iki gihugu ndetse n’uburyo bwo kunoza ishoramari mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Amahanga akomeje gushyira imbaraga mu kureba uko amahoro mu Burasirazuba bwa Congo yagaruka.
Vuba aha , Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ku buhuza bwa Emir Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar, baganira ku kibazo cy’umutekano kiri mu Burasirazuba bwa Congo.
Icyo gihe Leta ya Qatar yavuze ko aba bakuru b’ibihugu byombi bashimangiye ko biyemeje guhagarika imirwano ako kanya kandi bidasubirwaho, ndetse bemera gukomeza ibiganiro bigamije kugera ku mahoro arambye.


UMUSEKE.RW