Perezida KAGAME yavuganye kuri telefoni na mugenzi we wa Sénégal

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Werurwe 2025, yavuganye kuri telefone na mugenzi we wa Sénégal, Perezida, Bassirou Diomaye Faye.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame kuri X yatangaje ko Baganiriye ku bijyanye no kwimakaza umutekano mu Karere hisunzwe Ibiganiro nk’uko biherutse kwemezwa n’Inama ya EAC na SADC.

Ati “ Nagiranye ikiganiro kiza na Perezida Bassirou Diomaye Faye . Twaganiriye ku bijyanye no kwimakaza amahoro mu karere binyuze mu biganiro biherutse kwemezwa na EAC-SADC .”

Yakomeje agira ati “ Twaganiriye kandi ubufatanye buri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Sénégal.”

Muri gicurasi umwaka ushize , Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Sénégal.

U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n’ahandi.

UMUSEKE.RW