Perezida Trump yarakariye bikomeye Putin

NDEKEZI Johnson
Yanditswe na NDEKEZI Johnson
3 Min Read
Trump na Putin mu 2019 ubwo bahuriraga mu Buyapani

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yarakariye bikomeye Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, nyuma y’amezi ashize bagerageje kuganira ku ihagarikwa ry’intambara muri Ukraine.

Aganira na NBC News, Trump yavuze ko yarakajwe na Putin uherutse kwifatira ku gahanga Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, aho yavuze ko adakwiye kuba umukuru w’igihugu.

Yavuze ko agiye kuzamura imisoro ku kigero cya 50% ku bihugu byose bigura ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya, mu gihe Putin atakwemera guhagarika intambara.

Perezida Trump yavuze ko mu gihe azananirwa kumvikana na Putin ku ntambara ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi, azakomanyiriza Uburusiya.

Trump yari aherutse kwandagaza Zelensky muri Maison Blanche, amusaba guca bugufi akumvikana n’Uburusiya kuko ngo adafite ubushobozi bwo gukomeza kurwana.

Icyo gihe yumvikanye aryoshya Putin, anamwemerera n’ibitari bike mu byo Uburusiya budahwema gusaba kugira ngo iyi ntambara ishyirweho akadomo.

Abategetsi b’i Burayi bari bahagaritse umutima bavuga ko Trump yabateye umugongo, ahubwo akaba ari ku ruhande rwa Putin.

Ni bwo bwa mbere Amerika iteguje Uburusiya ingaruka zo guseta ibirenge mu biganiro by’amahoro, bikaba bisa nk’aho ari ukwereka Moscou ko umupira uri mu biganza byayo.

NBC News ivuga ko, mu kiganiro cy’iminota icumi kuri telefone, Trump yavuze ko yarakaye cyane igihe Putin yanengaga ubutegetsi bwa Zelensky, nubwo na we yigize gushinja uyu mukuru w’igihugu cya Ukraine ko atatowe, agasaba ko ategura amatora.

Trump ati: “Nshobora kuvuga ko narakaye cyane, igihe Putin yatangiraga kuvuga ko Zelensky adakwiye kuyobora igihugu, kuko ibi si ibintu byubaka.”

Mu gihe Uburusiya butakurikiza amasezerano yo guhagarika intambara, Trump avuga ko hazazamurwa imisoro ku kigero cya 25% ku bikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa by’Uburusiya muri Amerika.

Ibihugu bikorana ubucuruzi n’Uburusiya, birimo Ubuhinde n’Ubushinwa, bizahura n’akaga kuko ibicuruzwa byabyo bizazamurirwa imisoro ku kigero cya 50%.

Zelensky yanditse kuri X ko Uburusiya bukomeje gushaka inzitwazo kugira ngo bukomeze intambara muri Ukraine kurusha mbere.

Ati: “Putin arimo arakina umukino nk’uwo asanzwe akina kuva mu 2014,” ubwo Uburusiya bwiyomekagaho intara ya Crimée.”

Yavuze ko ari akaga kandi hakenewe igisubizo gikwiye cya Amerika, Uburayi, n’inshuti za Ukraine ku isi yose, kuko zikeneye amahoro.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko azavugana na Putin w’Uburusiya muri iki Cyumweru.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *