Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere,RGB, kuri uyu wa kane tariki ya 6 Werurwe 2025, rwatangaje ko rwahagaritse imiryango ishingiye ku myemerere, ibiri ariyo Elayono Pentecostal Blessinga Church riyobowe na Reverend Prophet Erneste Nyirindekwe na Sons of Korah International .
Uru rwego ruvuga ko “ Rwamenyesheje inzego z’Ibanze ndetse n’iz’umutekano ko iyi miryango itemerewe gukorera mu Rwanda kubera ko itanditswe nkuko bisabwa n’amategeko bityo ibikorwa byayo bigomba guhita bihagarara.”
RGB yibukije ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba gusaba no gihabwa ubuzimagatozi mbere yo gutangira ibikorwa byayo.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), muri Mutarama uyu mwaka rwahagaritse impushya zo gukorera ku butaka bw’u Rwanda ku miryango ishingiye ku myemerere itanu, bitewe n’ibibazo birimo kutubahiriza amategeko, ubuyobozi bubi ndetse n’amakimbirane.
Mu mwaka ushize RGB yakoze igenzura mu nsengero hirya no hino mu gihugu, nyuma izirenga 5600 zarafunzwe ku bwo kutuzuza ibisabwa, gusa hari n’izindi zahagaritswe burundu, aho kugeza mu Ugushyingo 2024, amatorero agera kuri 43 ari yo yari amaze kwamburwa ubuzima gatozi.
Mbere y’uko igenzura ritangira amadini n’amatorero mu Rwanda yari amaze kugera kuri 345, habarirwamo n’imiryango iyashamikiyeho bikagera kuri 563.
UMUSEKE.RW