U Rwanda rwakiriye Gitangaza Prince wari warahungiye muri Uganda nyuma yo gukekwaho kugira uruhare ku cyaha cy’iyicarubozo cyakorewe Umurundi Haberumugabo Guy Divin mu Ugushyingo 2024.
Uyu yafashwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bwamushyiriyeho impapuro zisaba ko yafatwa binyuze mu bufatanye mpuzamahanga mu by’amategeko.
Mu gikorwa cyo kumwakira cyabereye ku mupaka wa Kagitumba, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Jean Bosco Zingiro, Umuhuzabikorwa w’Itumanaho muri INTERPOL i Kigali, naho Uganda yari ihagarariwe na Assistant Superintendant of Police, Otekat Andrew Mike wo muri Polisi ya Uganda.
bakekwaho ubufatanyacyaha kuri iki cyaha barafunzwe mu gihe bategereje ko urubanza rwabo ruburanishwa n’urukiko mu mizi.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB,rwaburiye “abibwira ko bakora ibyaha mu Rwanda bagahungira mu bindi bihugu, ko hashingiwe ku bufatanye mpuzamahanga bazafatwa bakagarurwa bagashyikirizwa ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.”
Byagenze gute ?
Mu mwaka 2024, RIB yamenye amakuru ko hari umwana uri guhohoterwa na bagenzi be mu nzu bari bakodesheje iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu w’Akindege, ku bufatanye bwa RIB na Polisi, inzego zahise zigoboka, hafatwa abasore n’inkumi bari mu kigero cy’imyaka 19-24.
Aba basore n’inkumi bari bakodesheje inzu iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu w’Akindege.
Byatangiye ari bimwe by’urubyiruko, bakodesha inzu iminsi runaka, bashaka gukoreramo ibirori byo kwinezeza, bimwe bizwi nka house party, biza kurangira habereyemo ibyaha biremereye.
- Advertisement -
Mu gihe rero bari muri iyo nzu, baje kwibwa telefoni eshatu na laptop imwe, hanyuma baje gukeka umwe muri bo witwa Haberumugabo Guy Divin w’imyaka 19 ufite inkomoko mu Burundi.
Baje gutangira kumukubita bamuryoza ko ngo ari we wabibye. Iperereza rigaragaza ko bamukoreye urugomo rukabije, bimuviramo gukomereka ku buryo bubabaje.
Ku ikubitiro hafashwe abakekwa 10, hanyuma hakorwa isesengura ry’uruhare buri wese yagize muri ibi bikorwa bigize ibyaha, Iperereza riza kugaragaza ko umunani ari bo bafite impamvu zifatika zituma bakekwaho icyaha.

UMUSEKE.RW