Rubavu, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 10 barimo abagore 9 n’umugabo umwe bakora ivunjisha ritemewe mu bice by’imipaka, ahazwi nka Petite na Grande Barriere .
Aba bakekwaho gukorera ivunjisha mu buryo butemewe bafatiwe mu mukwabu wakozwe tariki ya 27 Werurwe 2025, hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Mu bafashwe bagizwe n’abagore icyenda n’umugabo umwe. Aba bakekwaho gukora ivunjisha ritemewe bahise bashyikirizwa Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza, ndetse hanarebwe niba bafite abandi bafatanyije.
SP Karekezi Twizere Bonaventure umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko ibi bikorwa bakora nubwo bidahanwa n’itegeko, ariko bihungabanya ubukungu bw’igihugu.
Ati “Kwishora mu bucuruzi bw’amafaranga butemewe si icyaha, gusa bihungabanya ubukungu bw’igihugu n’umutekano w’amafaranga. Turasaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi no gutanga amakuru igihe cyose babonye ubikora.”
Ibi bibaye nyuma y’iminsi abafite ibiro by’ivunjisha bakorera ku mupaka muto wa Petite Barrière batabaza bavuga ko babangamiwe n’aba bavunjira imbere y’amazu bakoreramo, batuma abakiriya batinjira kuko bo bavunjira make kubera ko badasora ntibanakodeshe inzu.
UMUSEKE.RW