Rulindo: Icyenda bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Abagabo icyenda bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu Mirenge ya Base, Rukozo na Cyungo yo mu Karere ka Rulindo, bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Werurwe 2025, ahagana saa 2h00-4h40, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ku bufatanye na polisi ikorera muri aka Karere, aho bafatanywe bimwe mu bikoresho bifashishaga bacukura ayo mabuye.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, aho agira inama abakishora muri ibi bikorwa kubireka kuko Polisi iri maso itazabaha agahenge.
Yagize ati” Hafashwe abantu icyenda bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko,Polisi y’Urwanda iraburira abishora muri ibi bikorwa kubireka burundu kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
Akomeza agira ati” Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bubagiraho ingaruka zirimo kugwirwa n’ibirombe bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakahakomerekera bagatakaza zimwe mungingo z’umubiri.”
Polisi ikomeje gushyira imbaraga mu guca burundu ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, ikaburira abakibyishoramo kubireka kuko ijisho ry’umutekano ribariho.
Kugeza ubu abafatiwe muri ibi bikorwa bacumbikiwe na Polisi kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Rulindo

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *