Rusizi: Umusaruro w’isambaza ntucyangirika nka mbere

NDEKEZI Johnson
Yanditswe na NDEKEZI Johnson
4 Min Read
Kagombe Hamza, Umuyobozi wa Projet Pêche irangura isambaza

Abarobyi n’abacuruzi b’isambaza bo mu Karere ka Rusizi bashimira Leta y’u Rwanda yabafashije kubona igisubizo cyo kubika umusaruro w’isambaza usanzwe uboneka mu Kiyaga cya Kivu, ku buryo ubu ugezwa ku isoko wujuje ubuziranenge.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Kagombe Hamza, Umuyobozi wa Projet Pêche irangura isambaza mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ikazigurisha abacuruzi, yavuze ko umusaruro wabo utacyangirika kubera ibikoresho bigezweho bahawe.

Ni ibikoresho birimo imashini zumisha isambaza, izikora urubura, n’izatanga ifu, bikaba bifasha kubika umusaruro igihe kirekire no koroshya uko ugezwa hirya no hino mu gihugu no hanze utangiritse.

Avuga ko imashini bafite zishobora kumisha toni imwe y’isambaza ku munsi ndetse no kuyisya ku munsi ukurikiyeho.

Ati: “Isambaza zatwaraga iminsi itatu kugira ngo zume, ubu zimara amasaha atanu. Tuzipfunyika neza ku buryo ushobora kwicarana n’umuntu mu modoka ntamenye ko ufite isambaza.”

Yongeraho ko ubu buryo bwo kubika neza isambaza bwagabanyije ibura ryazo ku isoko mu gihe Ikiyaga cya Kivu gifunze, ndetse ifu yazo igafasha abafite imirire mibi no kurinda igwingira ku bana.

Yavuze ko bishimira ingamba Leta yashyizeho zo kongera umusaruro w’amafi n’isambaza kandi ko batazatezuka ku kwifashisha amabwiriza y’ubuziranenge mu kubika neza umusaruro, bawongerera agaciro.

Nyirasafari Hadidja ucuruza isambaza mu Mujyi wa Kamembe we avuga ko zabateraga ibihombo kubera kwanikwa ku bitanda bitujuje ubuziranenge, bikagira ingaruka cyane cyane mu gihe cy’imvura.

 Ati: “Umusaruro warangirikaga kuko abarobyi batitaga ku buziranenge bwawo, ugasanga isambaza zarobwe mu masaha atandukanye zavanzwe, bigatuma nyinshi zibura abaguzi kuko zabaga zangiritse.”

Gusa mu mbogamizi bafite zirimo kuba umusaruro w’isambaza uboneka mu Karere ka Rusizi ugurishwa n’abarobyi batabanje kuwugeza ku kigo kiwugenzura ngo unapimwe, undi utamenyekana ukajyanwa muri RD Congo.

Nyirasafari Hadidja ucuruza isambaza mu Mujyi wa Kamembe

Kabanguka Nathan, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), yasabye Abanyarusizi kwitabira kurya isambaza n’ibikomoka ku mafi kugira ngo bahashye imirire mibi n’igwingira byibasira abatuye aka Karere.

Ati: “Tunashishikariza abaturage kurya indyo yuzuye kandi yujuje ubuziranenge, kugira ngo turwanye imirire mibi.”

Gatera Emmanuel, ushinzwe ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB, avuga ko Leta ikomeje guteza imbere ubworozi bw’ibikomoka ku mafi kubera uruhare rwabyo mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, guteza imbere imirire myiza no kurwanya igwingira.

Ati ” Ariko icyatumye dushyira imbaraga aha ngaha ni ukubera uruhare amafi cyangwa ibikomoka ku mafi bifite mu kongera intungamubiri nk’ibiribwa byakabaye bifasha mu kongera ‘nutrition values’ mu bintu twakabaye tuba dufite kumeza buri munsi.”

Avuga ko RSB, NCDA na MINAGRI binyuze mu mushinga ‘Kwihaza’, batangije ubukangurambaga bugamije guteza imbere ubuziranenge bw’imboga n’imbuto, ubworozi bw’amafi n’isambaza, hifashishijwe amabwiriza y’ubuziranenge.

Ubu bukangurambaga bugamije gusangiza amakuru abahinzi, aborozi ndetse n’inganda zitunganya umusaruro ingamba za Leta zo koroshya itangwa rya serivisi z’ubuziranenge, uko Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge ibafasha ndetse no kurwanya imirire mibi hifashishijwe ibiribwa byizewe.

Gatera Emmanuel, ushinzwe ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB
Nyirasafari Hadidja ucuruza isambaza mu Mujyi wa Kamembe
Kabanguka Nathan ukora mu ishami rishinzwe imirire, isuku n’isukura muri NCDA yagaragaje ko kurya ibikomoka ku mafi birinda igwingira
Kabalisa Placide umukozi wa RSB mu ishami ry’ibipimo avuga ko imashini zifashishwa na Projet Pêche zasuzumwe neza kandi zizewe
Imashini zizafahishwa zujuje ubuziranenge

Bamwe mu bacuruzi basaba ko abarobyi bigumuye kuri projet Pêche baganirizwa bakareka kugurisha umusaruro w’isambaza ku ruhande

Kagombe Hamza, Umuyobozi wa Projet Pêche irangura isambaza

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Rusizi

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *