Kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Werurwe 2025, itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ryasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare n’igihugu cya Ethiopia.
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje kuri X ko aya masezerano y’imikoranire mu bya gisirikare yashyiriweho umukono muri Ethiopia.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Gen Mubarakh Muganga, mu gihe Ethiopia yari ihagarariwe na Field Marshal Birhanu Jula, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (Ethiopia’s National Defence Force – ENDF).
Ingabo z’u Rwanda n’iza Ethiopia ni zimwe mu ngabo zitinyitse ku mugabane wa Afurika, bikagaragarira mu bikorwa bitandukanye zigenda zikora.
Ubufatanye bw’u Rwanda na Ethiopia mu bya gisirikare bumaze imyaka irenga 20, aho ibi bihugu byakoranye mu guhugura abasirikare. Ubu bufatanye bwagukiye no mu nzego za Polisi z’ibihugu byombi.
U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano mwiza, byanashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya no gucunga ibiza, ndetse no guteza imbere ishoramari.
Ni masezerano yashyizweho umukono tariki ya 13 Gashyantare 2024 i Addis Ababa, na Minisitiri Taye Atske Selassie ku ruhande rwa Ethiopia na Dr. Vincent Biruta wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda icyo gihe.
Aya masezerano yasinywe ubwo hasozwaga inama ya Komisiyo ihuriweho n’abaminisitiri b’u Rwanda na Ethiopia, igamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi (Joint Ministerial Commission: JMC).
U Rwanda na Ethiopia bifitanye kandi umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubuhinzi, uburezi n’izindi.
- Advertisement -
THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW