U bubiligi  na bwo burirukana Abadipolomate b’u Rwanda (ISESENGURA AUDIO)

U Bubiligi buravuga ko bubabajwe n’icyemezo u Rwanda rwafashe cyo guca umubano na bwo, buvuga ko buza kwirukana abadipolomate b’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko rucanye umubano n’u Bubiligi, ndetse rugaha abadipolomate babwo bari mu Rwanda amasaha 48 yo kuhava.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot abinyujije kuri X, yatangaje ko Ububiligi na bwo bwirukana  abadipolomate b’u Rwanda.

Ati “U Bubiligi bubabajwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano  n’u Bubiligi no gutangaza ko abadipolomate b’Ababiligi batagihawe ikaze.”

Yakomeje agira ati “Iki cyemezo cyerekana ko iyo ibyo tutemeranya n’u Rwanda, ruhitamo kutaganira.”

Yongeyeho ko Ububiligi buzahagarika amasezerano y’ubufatanye bwa guverinoma n’u Rwanda.

Mu biganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abaturage muri BK Arena mu mpera z’iki cyumweru gishize, yavuze ko “yihanije Ububiligi.”

Yagize ati “Ububiligi bwishe u Rwanda, bukica Abanyarwanda amateka yose, aya yo mu myaka 30 bukajya butugarukaho abasigaye bukongera bubakibaca, twarabihanangirije kuva kera turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”

U Rwanda n’Ububiligi bimaze iminsi bidacana uwaka, ariko byahumiye ku mirari ubwo umutwe wa M23 wagaragazaga imbaraga ugafata ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Congo, harimo imijyi ya Goma na Bukavu.

- Advertisement -

Ububiligi bwatiye akambaro bujya gushishikariza isi yose gufatira ibihano u Rwanda.

Iyi nyifato ni yo yatumye u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025 rufata icyemezo cyo gucana umubano n’Ububiligi, ruvuga ko rudakeneye abadipolomate babwo ku butaka bw’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yabwiye abaturage ko niba Congo idashaka abaturage bavuga Ikinyarwanda bari ku butaka bwayo, ikaba ibashaka kubagira Abanyarwanda, igomba kubibahana n’ubutaka batuyeho.

Yashinje Ububiligi kuba nyirabayazana w’ibibazo biri muri aka Karere.

Ni nkaho Ububiligi n’u Rwanda biri mu Ntambara

Amb.Murashi Isaie wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda (1995-2000), akaba n’Umudepite, ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yabwiye UMUSEKE ko icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi n’Abadipolomate ku butaka bw’ikindi gihugu ari cyo cyanyuma mu bijyanye n’ibihano bya dipolomasi.

Yavuze ko bisa naho Ububiligi n’u Rwanda biri mu ntambara. Ati “Igihugu kiba cyafashe umwanzuro wa nyuma wo gucana umubano n’ikindi gihugu. Ni cyo persona non grata bivuze, bivuze ko abo bantu batakifuzwa muri icyo gihugu kubera ko umubano warangiye.”

Ikiganiro kirambuye kiri kuri YouTube ya UMUSEKE TV aratubwira ingaruka bigira ku baturage b’ibihugu byombi.

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Innocent Nahimana

    Ababiligi ntibagira n’isoni ngaho baradupima amazuru , baratwambura ubumunti umwani ngo ni uwabo twe ntamwami twagira batinze no kubirukana ahubwo !