Ubushinjacyaha bwasabye ko gitifu na DASSO baregwa gukubita umuturage batakurikiranwa 

Ubushinjacyaha  bwasabye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi na ba DASSO bareganwa  gukubita umuturage, batakomeza gukurikiranwa n’amategeko nubwo badafunze.

Abari mu nkiko ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza witwa Murenzi Valens , Umuhuzabikorwa  wa DASSO mu Murenge wa Kibirizi witwa Adiel Murigo, na DASSO witwa Rusumbahizi Celestin mu Murenge wa Kibirizi.

Mbere y’uko inteko iburanisha iza mu cyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana gitifu Murenzi Valens yagaragaraga mu rukiko asoma impapuro buri kanya nk’uwiteguye kuburana.

Ubwo aba bari imbere y’Inteko iburanisha kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025, ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure ikirego cyabwo.

Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko taliki ya 31 Mutarama 2023 uwitwa Ntirushwamaboko Celestin alias Mitumbi yatanze ikirego arega Gitifu Murenzi Valens, umuhuzabikorwa wa DASSO Adiel Murigo na DASSO witwa Rusumbahizi Celestin ko bamukubise bafatanyije ahagana i saa  sita z’ijoro maze nyuma  hagaragara urupapuro Mitumbi yivuguriza ko yari yarabeshye ko batamukubise.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Tukaba dusaba ko ikirego twakireka kuko uwareze nawe yavuze ko yabeshyeye abaregwa.

Abaregwa bose bahawe ijambo bahuriye ku ijambo rimwe rigira riti”Ntacyo twongera ku byo ubushinjacyaha buvuze

Me Mpayimana Jean Paul wunganiye gitifu Murenzi Valens yavuze ko ubushinjacyaha bwakiriye ikirego bunakora inyandiko itanga ikirego buyishyikiriza urukiko, kuba ubushinjacyaha buretse ikirego bikurikije amategeko bityo urukiko rwazabyemeza ko ikirego cyaretswe.

Mushiki wa Mitumbi ari nawe watabarije uyu musaza we avuga ko  bamufatiranye n’uburwayi afite bamusinyisha ibintu atabyemera.

- Advertisement -

Yagize ati”Barabibindikiranyije bagendeye ko ari umurwayi. Nahamagaye n’umuntu ukora ku rukiko aravuga ngo musaza wanjye ni mukuru, sinamuhagararira kandi ari umurwayi gusa nibiba ngombwa nzajya no kwa Perezida wa Repubulika.

Gitifu Murenzi Valens uvugwa ko yihereranye Mitumbi akamusinyisha ,yirinze kugira icyo avuga kubimuvugwaho avuga ko ibyo aregwa biri mu rukiko hategerezwa imyanzuro ya byo.

Abo mu muryango wa Ntirushwamaboko Celestin  alias Mitumbi mu mwaka wa 2023 bavugaga ko Mitumbi yakubitiwe mu isantere ya Mututu mu kagari ka Mututu mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza,  akubitwa na gitifu w’umurenge afatanyije na DASSO.

Icyo gihe Mitumbi yarwariye mu bitaro bya Nyanza. Gusa gitifu Valens Murenzi wafatwaga nka kizigenza muri uru rubanza yavuze ko, uyu mugabo batigeze bamukubita nkuko abivuga.

Niba nta gihindutse umucamanza azafata icyemezo ko iki kirego kitakiriwe taliki ya 31 Werurwe 2025, abaregwa baburana badafunzwe kandi baracyari mu kazi bose.

Nyanza: Gitifu arashinjwa gukubita umuturage hafi yo kumwica

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW