Umufaransa Fabien Doubey ukinira ikipe ya Total Energies ni wegukanye Tour du Rwanda 2024 yakinwaga ku nshuro ya 17.
Muri iri siganwa habazwe ibihe by’uduce 6 kuko aka nyuma kahagaritswe katarangiye kubera imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali.
Irushanwa rya Tour du RWANDA 2025 ryatangiye ririmo abakinnyi 69 ryageze ku munsi wa nyuma risigayemo 64.
Abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Convention Centre bazenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Imihanda yari gukoreshwa mu gace ka 7 yahinduwe nyuma y’uko imvura yaguye yatumye umuhanda wa Mont Kigali wandura ku buryo abakinnyi batari kuwunyuramo.
Hakoreshejwe imihanda ya KCC – Gishushu RDB – MTN – Kabuga ka Nyarutarama – UTEXRWA – Tennis Club – Golf Club – SOS – MINAGRI – Meridien – KBAC – RIB Kimihurura – Kimicanga – Kwa Mignonne – Kabindi – KABC – KCC, aho bazengurutse inshuro enye.
Nk’ibisanzwe, abapolisi baherekeje abasiganwa kugira ngo bakumire impanuka zo mu muhanda no kurinda ko abaturage bajya mu mihanda bigateza impanuka.
Kubera imvura nyinshi yatumye imihanda inyerera, isiganwa ryahagaritswe mu gihe abakinnyi biteguraga kwinjira mu gace ka nyuma.
Uko abakinnyi begukanye ibihembo
- Advertisement -
Umukinnyi wwegukanye irusanwa Fabien Doubey (TotalEnergies)
Ikipe nziza y’irushanwa: Team Bike Aid
Umunyarwanda muto mwiza: Ruhumuriza Aime (May Stars)
Umunyarwanda mwiza mu isiganwa: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)
Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire wahembwe na Ingufu Gin Ltd.
Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka: Nsengiyumva Shemu (Java-InovoTec)
Umunyafurika muto mwiza: Yoel Habteab (Bike Aid)
Umunyafurika mwiza: Henok Mulubrhan (Eritrea)
Umukinnyi wahize abandi muri sprint: Munyaneza Didier (Team Rwanda)
Umukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa: Milan Donie (Lotto Dstny)
Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka: Nsengiyumva Shemu (Java-InovoTec)



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Nibyiza gusa ikigaragara hano harimo icuruzwa ryabana babakobwa. Why girls in front not boys to welcome guests. Gusa ninkiyo ushaka ko ibicuruzwa bigurwa ubishyira ahagaragara kugirango bigaragarire buri wese.