Nyanza: Umuturage wo mu karere ka Nyanza yabonye grenade atazi icyo aricyo agirango ni iteke, arayitwara ayijyana mu rugo.
Uyu muturage atuye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Nyagisozi mu kagari ka, Rurangazi mu mudugudu wa Kigarama.
UMUSEKE wamenye ko uwitwa Habinshuti Elistarco w’imyaka 61 aho yahingaga mu murima yahabonye ikintu atazi agira ngo ni iteke, maze arijyana mu rugo.
Yaje guhura n’umuntu amubwira ko ari igisasu cyo mu bwoko bwa grenade.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE ko yabitewe n’ubumenyi buke, atahise amenya ko ari grenade.
Gusa abamubonye bihutiye kubimenyesha ubuyobozi, nabwo bubwira inzego z’umutekano zirahagera.
Abasirikare nibo bagiye kureba basanga abaturage bashyize iyo kabutindi ku nkengero z’umuhanda, barayitwara.
Gitifu Habinshuti Slydio yavuze ko byagaragaraga ko iyo grenade ishaje, ikaba nta muntu yakomerekeje.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza