Gicumbi: Umuvunyi Nirere Madeline yashishikarije abaturage b’Akarere ka Gicumbi kumenya serivisi bemerewe guhabwa ku buntu, bakanamenya izisabwa ko bishyura amafaranga kuko hari izo baba bafiteho uburenganzira “bagasabwa agacupa”.
Avuga ko abaturage bafite uburenganzira bwo guhabwa Serivisi nta kiguzi, kandi ko ufashwe atanga ruswa yitwa icupa cyangwa izindi ndonke nawe ahabwa ibihano.
Kuri uyu wa 25 Werurwe 2025 Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo kwegera abaturage, uru rwego ruri kuzenguruka imirenge y’Akarere ka Gicumbi rwitegereza ibibazo by’akarengane, na Ruswa biri mu baturage.
Umuvunyi Nirere Madeline yasabye abaturage kutigumura ku myanzuro y’urubanza bahawe mu gihe ibyo baburana biba bikiri gukurikiranwa mu nkiko, kuko iyo wajuriye imyanzuro ugomba gutegereza hagacibwa urundi rubanza.
Ikindi yagarutseho ni uko abaturage bagomba kwirinda amakimbirane mu miryango, bakajya bafatanya gukemura ibibazo hamwe ndetse aho bibaye ngombwa bakegera ubuyobozi bukabafasha, kuruta uko byazamuka mu nkiko, kuko na byo hari igihe bitinda gucyemuka bitewe n’umubare w’imanza ziba zarajyanyweyo.
Ati: “Nta muntu ugomba guhabwa serivisi yemerewe ari uko abanje gutanga agacupa. Mumenye ko ari uburenganzira bwanyu, iyo ari serivisi isabwa kwishyura ugomba kumenya amafaranga itangwaho.”
Yakomeje agira ati “Turabasaba kujya mwirinda amakimbirane mu miryango, ndetse byaba ngombwa mukayacyemura nk’umuryango, cyangwa mukifashisha ubuyobozi bukabafasha, kuko iyo mugana inkiko zirabafasha neza ariko kandi hari igihe bitinda bitewe n’imanza ziba zihari.”
Nyiramahingura Josiane avuga ko yaburanye isambu n’umuvandimwe we kandi afite icyangombwa cy’ubutaka, gusa mu kuburana Abunzi b’Akagari bafata imyanzuro ye batumaho abatangabuhamya, ariko yabaza aho imyanzuro ye iri mu kagari ntibayimuhe.
Ikirego cye yakijyanye ku Bunganizi b’Amategeko ku karere (Maj), ibyo yise akarengane kuba baramwimye ibyangombwa bye bikaguma mu kagari.
- Advertisement -
Ntamiringiro Fercien umucuruzi wibwe kandi afitanye amasezerano na Koperative Kojyiemu ariko ntasubizwe ibyo yibwe, kandi yishyura amafaranga y’umutekano, nawe yasezeraranyijwe ko ikibazo cye kigiye gukurikiranwa kigacyemurwa mu minsi itarenze itanu.
Urwego rw’Umuvunyi rwijeje abaturage ko ruri gukusanya ibibazo bitandukanye biri mu mirenge y’Akarere ka Gicumbi, hagamijwe gukumira ruswa n’akarengane.
Nyuma y’iminsi itanu bazakusanyiriza hamwe imyanzuro n’uburyo bwafasha abaturage kuva mu gihirahiro.

Evence NGIRABATWARE / UMUSEKE i Gicumbi