Akarere ka Rusizi n’aka Karongi twombi two mu Ntara y’Iburengerazuba, twamaze kubona abayobozi bashya.
Utu turere twari tumaze amezi atanu tuyobowe na Komite Nyobozi z’agateganyo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, twatoye abagomba kutuyobora,
Uyu munsi hatowe abagomba kuzuza Inama Njyanama z’Uturere twa Burera, Karongi, Rusizi, Nyamasheke, Kamonyi, Muhanga na Bugesera.
Muzungu Gerald wayoboye akarere ka Kirehe imyaka 10, niwe watorewe kuyobora akarere ka Karongi. Naho Ntakirutimana Julienne yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Muzungu Gerald atorewe kuba Meya wa Karongi, nyuma yaho mu Ugushyingo 2024, yagizwe Umuyobozi w’aka Karere by’agateganyo, asimbuye Mukase Valentine wari umaze kwegura.
Ni mu gihe Sindayiheba Phanuel yatorwe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi nyuma y’amezi ane uwari Umuyobozi wako yeguye kuri izi nshingano.
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yatorewe uyu mwanya ku majwi 299 atsinze Mugorenejo Beathe wagize amajwi 30.
Mukakalisa Francine yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho y’Abaturage akaba asimbuye Dukuzumuremyi Anne Marie na we weguye kuri izo nshingano mu mwaka ushize.
Sindayiheba Phanuel asanzwe ari umwe mu Ntwari z’u Rwanda z’Abanyeshuri b’i Nyange, akaba umwe muri izi Ntwari zikiriho, aho aba banyeshuri bazirikanirwa ubutwari bwabo mu kwimakaza Ubunyarwanda, kubera kwanga kwivangura ubwo basabwaga n’abacengezi kwitandukanya hakurikijwe ubwoko mu ijoro ryo ku ya 18 rishyira ku ya 19 Werurwe 1997.
Akarere ka Rusizi kabonye Umuyobozi mushya nyuma y’amezi ane uwari Umuyobozi wako Dr Kibiriga Anicet yeguye kuri izi nshingano.
Dr Kibiriga Anicet weguye tariki 23 Ugushyingo umwaka ushize wa 2024, icyo gihe yari yeguriye rimwe na na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, na Niyonsaba Jeanne d’Arc wari umujyanama mu Nama Njyanama y’aka Karere ka Rusizi.


UMUSEKE.RW