Volleyball: APR zombi zegukanye irushanwa rya Zone 5

Irushanwa rya Volleyball mu Bagabo n’Abagore ryahuzaga amakipe yo mu Bihugu byo mu Karere ka Gatanu muri uyu mukino (CAVB Zone V Championship) ryaberaga muri Uganda, ryegukanywe na APR VC mu bagabo na APR WVC mu cyiciro cy’abagre.

Iri rushanwa ryari ryahuje amakipe yaturutse mu Bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Sudan y’Epfo ndetse na Uganda yaryakiriye. Ryasojwe ku wa 3 Werurwe 2025, igikombe gitaha i Kigali.

Mu cyiciro cy’abagabo, APR VC yatsindiye Police VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-1, mu gihe mu cyiciro cy’abagore, APR WVC yatsinze Pipeline WVC amaseti 3-1, maze ibikombe byombi bitaha mu Rwanda.

U Rwanda rwari rwahagarariwe na REG VC yabaye iya Gatatu, APR VC na Police VC mu cyiciro cy’abagabo. Mu bagore, APR WVC ni yo yari yahagarariye Igihugu.

Iyi mikino yaherukaga kuba ubwo yaberaga mu Rwanda, Police VC ni yo yari yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abagabo mu gihe mu bagore, Pipeline WVC ari yo yari yacyegukanye.

Ibikombe byatashye i Rwanda
Police VC yatahanye umwanya wa kabiri
REG VC yatahanye umwanya wa Gatatu
APR WVC yisubije icyubahiro
Ni imikino Abanyarwanda bakurikiye biciye kuri Amon wa KT-Radio na Rabbin wa Isango Star
Ni imikino yaberaga Kampala muri Uganda

UMUSEKE.RW