Barasaba ko urwibutso rwa Mutete rwongerwamo ibimenyetso bibungabunga amateka

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Hon Depite Ndoriyobijya Emmanuel,na Hon Depite Uwamurera Olive bashyize indabo ku rwibutso

Gicumbi: Urwibutso rwa Mutete ruherutse kubakwa rukusanyirizwamo imibiri y’Abatutsi bishwe muri 1994 bari bashyinguwe mu zindi nzibutso zari zegeranye n’uyu murenge, rushyinguwemo imibiri 1096, gusa abahaturiye barasaba ko hakongerwamo ibimenyetso bibungabunga amateka.

Abatuye muri uyu murenge by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mutete no mu bice byegeranye, bavuga ko nyuma yo gukusanya imibiri y’Abatutsi yari ishyinguwe mu zindi nzibutso hagamijwe kurushaho guhesha agaciro abishwe bazira uko bavutse, bashimangira ko hakomeje gushakishwa ibindi bimenyetso ngo byongerwemo.

Babigarutseho kuri uyu wa 07 Mata 2025 mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, no kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kurushaho kubungabunga amateka.

Uru rwibutso rwa Mutete rwatwaye asaga miliyari 1,6Frw kugira ngo habeho kuzirikana amateka mu buryo burambye kuko rwubatswe ku buryo bugezweho, burimo ikoranabuhanga ribasha kwita ku bimenyetso byashyizwemo bikabikwa igihe kirekire.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi Kamizikunze Anastase avuga ko hari gushakishwa amakuru y’ahari ibindi bimenyetso ngo bishyirwemo, haba amafoto y’abishwe muri 1994, ibikoresho byabo, no kumenya niba nta bandi batari bashyingurwa mu cyubahiro ngo bashyirwe hamwe n’abandi.

Ati: “Hari imibiri itaraboneka gusa abarokotse badufashe tuyishyingure mu cyubahiro hamwe n’ abandi, kuko urwibutso rwa Mutete rwamaze kuzura.”

Yongeyeho ati: “Haracyakenewe kongerwamo amafoto n’ibindi bimenyetso ngo tubungabunge amateka, kandi turusheho gufatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, haba mu gihugu cyacu no hanze yacyo.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu murenge, bavuga ko hagikenewe kongerwa amafoto agaragaza abashyinguwe mu rwibutso, hagakorwa imihanda yerekezayo, gushyiramo amazina y’abahashyinguwe, no gutunganya indi mirimo itari yanozwa, n’ibindi bimenyetso bifasha Abanyarwanda kwibuka amateka y’ubwicanyi bwabaye muri uyu murenge.

Uhagarariye abafite imibiri ishyinguwe mu rwibutso rwa Mutete Habanabakize Elvas avuga ko hakiri ibigikenewe kunozwa ngo uru rwibutso rurusheho kwerekana ibyabaye muri Mutete.

Ati: “Turashima abakomeje kudufata mu mugongo muri ibi bihe bitoroshye, turashima Inkotanyi zatuboboye, ariko kandi haba abarokotse n’abahoze batuye muri uyu murenge nimudufashe amakuru, tumenye amazina yabo twandika bashyinguwe mu rwibutso, dufatanye gukora umuhanda werecyezayo, ariko kandi niba hari abo muzi batari bashyingurwa mu cyubahiro muturangire na bo bashyirwe hano.”

Mu kiganiro abatuye muri Mutete bagiranye na Dr. Ambasaderi Harebamungu Mathias, wagarutse ku isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda kuva mbere ya 1994,  kandi bari barahoranye indangagaciro zitandukanye zirimo kubaka ubumwe n’ ururimi rumwe, gusa  nyuma bakaza gucibwamo ibice.

Dr Harebamungu avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yaciyemo ibice Abanyarwanda, bahoze bubatse ubumwe, bagashyiraho abategetsi bifuza. Abazanye ingengabitekerezo banazanye ngo amategeko icumi y’Abahutu, no kwemeza umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Yasoje asaba abitabiriye ibiganiro kwigira kuri aya mateka bagakumira abagifite ingengabitekerezo, bakimakaza Ndi Umunyarwanda”, kwitandukanya n’abafite imvugo zo kwanga u Rwanda no kwimakaza amahoro arambye.

Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo byaranzwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, abitabiriye banahabwa inyigisho zimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bacanye urumuri rw’ikizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete
Abaturage b’ I Mutete basabwe gutanga amakuru y’ahari ibimenyetso
Urwibutso rwa Mutete rwatwaye asaga Militari, rugiye kongerwamo ibimenyetso

NGIRABATWARE Evence / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi