Bugesera: Ukekwa kugira uruhare mu rupfu rw’umugore warokotse Jenoside yatawe muri yombi

TUYISHIMIRE RAYMOND
Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
2 Min Read
Ukekwa kugira uruhare mu rupfu rw’umugore warokotse Jenoside yatawe muri yombi

Polisi y’Igihugu , yatangaje ko yamaze guta muri yombi , umuntu ukekwa kugira uruhare mu rupfu rwa  Chantal Muhongerwa  wacitse ku icumu rya Jenoside mu Murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.

Mu ijoro rya tariki 04 Mata 2025, mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, nibwo hiciwe umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atewe ibyuma n’ibindi bikoresho gakondo.

Bamwe mu baturage bo muri uwo Murenge batangaje nyakwigendera yishwe urw’agashinyaguro, kuko ashobora kuba yishwe hakoreshejwe intwaro gakondo zirimo ibyuma.

Umwe muri bo yagize ati “Ashobora kuba yishwe hakoreshejwe ibyuma cyangwa izindi ntwaro gakondo, kuko aho bamukururaga bajya kumushyira aho twamusanze, hari hari amaraso.”

Umwe mu baturage bageze kuri nyakwigendera bwa mbere, yatangaje ko ubwo yarari kwahira ubwatsi, yabanje kubona ikofi irimo ’ibyangombwa hafi yaho yabonye uyu mubyeyi, maze aza kuyishyira nyirayo , avuga ko “ maze aza kubona nyakwigendera yishwe, yakuwemo amara.”

Abaturage basaba ko uzahamwa n’iki cyaha cyo kwica nyakwigendera, yahanwa n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yabwiye Kigali Today ati “Hari umuntu waraye wishwe ntabwo ari ibihuha, ariko amakuru y’ibanze twabonye ni uko nta sano bifitanye, ariko uwo mudamu yarokotse Jenoside koko. Ucyekwa wafashwe bigaragara ko ari ubujura bw’amafaranga yari yagujije banki yashakaga kumwiba. Ibyo nibyo by’ibanze ariko iperereza rirakomeje.”

Polisi y’u Rwanda  nayo yatangaje ko hari umuntu umaze gutabwa muri yombi kandi iperereza rikomeje.

Yagize iti “Aya makuru twayamenye kandi twamaze gufata umuntu umwe ukekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rigikomeje.”

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 4
  • Interahamwe ziratangiye iyo ukwezi kwa 4 kugezemo buri gihe inkoramaraso zongera kwibasira abatutsi ,ubu hari abagiye kuzira ubwoko bwabo muri ino minsi abandi babwirwe amagambo y’iterabwoba,abandi babasigire amabyi ku nzu,abandi babatemere amatungo…,sinzi umuzimu utera abahutu cyane cyane muruku kwezi!!!

  • Interahamwe ziratangiye iyo ukwezi kwa 4 kugezemo buri gihe inkoramaraso zongera kwibasira abatutsi ,ubu hari abagiye kuzira ubwoko bwabo muri ino minsi abandi babwirwe amagambo y’iterabwoba,abandi babasigire amabyi ku nzu,abandi babatemere amatungo…,sinzi umuzimu utera abahutu cyane cyane muruku kwezi!!!

    • Tururuka Tururuka nyakugira Imana, inkuru ntabwo ivugamo intera hamwe, ikindi kandi leta yacu ntizorora, mbese Ntizikibaho, zaradukanze ariko ubu ziradutinya ntizabeshya. Twibuke twiyubaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *