Hagaragajwe uruhare rw’Ababaruramari b’umwuga mu iterambere ry’igihugu

Urugaga Nyarwanda rw’Ababaruramari b’Umwuga (ICPAR) rwatangaje ko Ibaruramari rikozwe kinyamwuga, rigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu n’imibereho y’abaturage.

Ibi  byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru, giteguza inama ya munani, izahuza Ababaruramari b’Umwuga baturutse mu bihugu bya Afurika, ikazaba  kuva tariki ya 6 kugeza tariki ya 9 Gicurasi uyu mwaka, i Kigali mu Rwanda.

Mu kigianiro n’ itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu  tariki ya 2 Mata 2025, uru rugaga  rwatangaje ko iyo  inama yiswe (ACOA 2025), izahuriza hamwe abaruramari hafi 2000 n’abandi barimo inzobere zitandukanye  baturuka mu bihugu 65 byo muri Afurika n’ahandi.

Iyi nama yateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Ababaruramari b’Umwuga (ICPAR) ifatanyije na federasiyo ihuza abaruramari b’umwuga (PAFA).

Perezida wa ICPAR, Obadia Biraro yatangaje ko  iyi nama usibye gutyaza ubumenyi bw’abaruramari, izarushaho no guteza imbere abakora imirimo itandukanye barimo abafite amahoteli n’ibindi bikorwa.

Yongeraho ko  ari n’umwanya wo gushishikariza abantu kuza kwirebera ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no kubabwira kurushoramo.

Ati “ Abantu 2000 bazaba baje hano, iterambere tugezeho riva he? Ese ko abandi batarigezeho muri iyi myaka 30.Umushoramari uzaza mu Rwanda, atazajya yicuza kuzana abaruramari b’umwuga, abakura iwabo .”

Obadia Biraro avuga ko Ibaruramari rikozwe kinyamwuga rinagira uruhare rukomeye ku iterambere ry’Igihugu.

Ati “ Iterambere ry’Igihugu, ntabwo waritandukanya n’umwuga w’ububaruramari bw’umwuga. Kubazwa ishingano kwa bamwe bijyana no guhindura imibereho myiza kw’abaturage.Rero ntabwo wabitandukanya.[…] ese umutungo mufite ni uwuhe uri he? .Mukeneye abaruramari b’umwuga wo kurigaragaza.”

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Miramago Amin, yavuze ko intego nyamukuru y’iyi nama ari ukurushaho kugaragaza akamaro k’ububaruramari bukozwe kinyamwuga.

Ati “ Intego nyamukuru ni uko dushaka kugaragaza umusaruro w’ibaruramari , ushobora kuzana mu iterambere ry’igihugu cyangwa se ry’ibihugu.Iyo ureba ibigo ko isi , ntabwo bakibarira ikigo kugira ngo bamenye ko cyateye imbere, barebe gusa amafaranga kinjije,bareba n’agaciro kizana icyo kigo.Izo mpinduka zose niho bazazimenyera, kuki se byahindutse.”

Iyi nama ya ACOA izitabirirwa n’abarimo ababaruramari, inzobere mu bucuruzi, abakora mu nzego za Leta, imiryango itari iya Leta y’imbere mu gihugu, Inzobere mu by’imisoro,abashakashatsi,bahagarariye Ikigo cy’abaruramari ba kinyamwuga ,(PAOs).

Aba  bazaba ku ngingo zitandukanye zirimo ukutajegajega kw’imari, Ubugenzuzi n’ubwishingizi, Ubwenge b’ubuhangano n’ikoranabuhanga rindi , umutekano w’ikoranabuhanga no kurinda amakuru,Kurwanya ruswa, ihindagurika ry’ikirere , iterambere ry’ubukungu n’ibindi.

Abantu barenga 2000 ni bo bazitabira iyi nama
Mu kiganiro n’itangazamakuru hatangajwe ko abaruramari ba kinyamwuga bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu

UMUSEKE.RW