Irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda biciye mu bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (ARPST Labour Day Tournament 2025), riri kugana ku musozo.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, ni “Siporo, Inkingi y’Akazi Kanoze.” Ubwo iri rushanwa ryatangiraga, amakipe yabanje guhurira mu matsinda biciye mu byiciro Ibigo by’Abakozi, barimo, cyane ko hariho ibyiciro by’Ibigo by’Abakozi bifite abakozi 100 kuzamura (Catégorie A) ndetse n’Ibigo by’Abakozi bifite abakozi bari munsi y’100 (Catégorie B).
Hakinwe umupira w’amaguru mu bagabo, Volleyball na Basketball mu bagabo n’abagore ndetse n’indi mikino y’abantu ku giti cya bo irimo Ngororamubiri n’iyindi. Biteganyijwe ko imikino ya nyuma, izakinwa ku wa 1 Gicurasi 2025, cyane ko ari umunsi w’ikiruhuko ku bakozi ba Leta.
Mu mupira w’amaguru muri Catégorie A, amakipe yageze ku mukino wa nyuma ni REG na RBC zizakinira kuri Kigali Pelé Stadium Saa tanu z’amanywa. Muri Catégorie B, WASAC izakina na RDB bakinire ku kibuga kiri inyuma ya Stade Amahoro Saa tanu z’amanywa.
Muri Volleyball muri Catégorie A, amakipe yageze ku mukino wa nyuma, ni Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) n’iy’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigration) zizakinira ku bibuga bya NPC i Remera Saa tanu z’amanywa. Muri Catégorie B muri uyu mukino, Minisiteri ya Siporo n’iy’Ubuzima, ni zo zageze ku mukino wa nyuma zikazakinira muri Petit Stade Saa tanu z’amanywa.
Muri Basketball muri Catégorie A, Immigration izakina na Rwandair Saa Munani z’amanywa ku kibuga cya NPC giherereye i Remera, mu gihe muri Catégorie B, WASAC izahura na Minisiteri ya Siporo zikazakinira muri Petit Stade Saa tatu z’amanywa.
Mu cyiciro cy’abagore, muri Volleyball, WASAC izakina na RRA Saa tatu z’amanywa ku kibuga cya Kimisagara mu gihe REG izakina na RBC Saa tatu ku kibuga cya NPC i Remera. Aha hazabarwa amanota, iya mbere izahabwe igikombe. Muri Basketball ho, REG izakina na RBC Saa tanu muri Petit Stade.
Ibikombe bibiri byaherukaga gukinirwa mu Irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ryari ryegukanywe na Immigration mu mupira wamaguru.





UMUSEKE.RW