Intumwa yihariye ya Donald Trump yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu byerekeye Umugabane wa Afurika, Massad Boulos asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu byerekeye Umugabane wa Afurika, Massad Boulos, ari kumwe n’itsinda rye basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali , rwatangaje ko “basobanuriwe amateka ya Jenoside, uko yateguwe, impamvu, ukuri n’ingaruka zayo ndetse banasobanukirwa urugendo Abanyarwanda bakomeje rwo kwiyubaka no gukira ibikomere.”

Massad Boulos ari mu Rwanda kuva kuwa kabiri , aho yanahuye na Perezida wa Repubulika. Paul Kagame, baganira ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse no gushakira  amahoro n’umutekano mu karere.

Boulos yatangaje ko yahuye n’umukuru w’Igihugu nyuma yo kuganira na’abandi bayo bozi b’ibihugu byo mu karere.

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu byerekeye Umugabane wa Afurika, Massad Boulos ashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi