Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Itangazamakuru (RBA), Cléophas Barore, yagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Itangazamakuru na ryo ryabuze benshi, icyo yise gukorwa mu nda.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Mata 2025, ni bwo habaye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni umuhango witabiriwe n’abanyamakuru, abayobozi batandukanye b’Ibitangazamakuru, imiryango y’Abanyamakuru bishwe muri Jenoside, abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta y’u Rwanda.
Ubwo yagezaga ijambo yateguye ku bari bitabiriye iyi gahunda, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Barore Cleophas, yagaragaje ko itangazamakuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi naryo ryakozwe mu nda.
Ati “Itangazamakuru ryakozwe mu nda kuko ryabuze abagabo n’abagore, bazizwa ko ari Abatutsi. Ntibahowe ko ibyo batangazaga byari byishe amahame y’umwuga kandi n’iyo biza kuba ari byo bakoze, uwishe amahame y’umwuga ntiyicwa arakeburwa, yananirana agahanwa n’amategeko atarimo igihano cy’urupfu.”
Uyu Muyobozi wa RBA, yakomeje abwira abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bari Intwari ndetse bakoze akazi kabo neza.
Ati “Abo twibuka none bakoze mu gihe kigoye, bakoze bagowe. Mwakoze kuza guha agaciro ubuzima bwa bo, ubuzima bw’abacu.’’
Visi Perezida wa IBUKA wari mu bitabiriye uyu muhango, Christine Muhongayire, yashimiye Igihugu cyatanze amahirwe yo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Kwibuka ni umwanya mwiza ukubiyemo ibintu bitatu by’ingenzi. Icya mbere, turongera tukavuga abacu, tukamenya indangagaciro zabaranze, tukavuga ubupfura bwa bo. Icya kabiri twigisha abantu bose bakamenya ko n’ubwo Igihugu cyageze kure ariko cyahavuye, kikaba cyubakitse kandi gikomeye. Icya gatatu, twigisha n’abato tukababwira ngo uku tukibona si ko cyahoze kandi nta bwo byahubutse, byarubatswe gato gato.’’
Karangwa François wavuze mu izina ry’abahagarariye imiryango y’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko umunsi wo Kwibuka abishwe urw’agashinyaguro ari ingenzi kuko ubafasha kuruhuka umutima.
Ati “Twagize Leta nziza yaje iraduhumuriza, iduha n’uyu mwanya twebwe udukomeza kandi tunishimira kuko tubasha kwibuka abacu. Ni iby’agaciro.’’
Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mutesi Scovia, yavuze ko uruhare rw’itangazamakuru ari ingenzi mu guha abaturage inkuru nziza, ridakwiye koreka sosiyete.
Ati “Sinatinya kuvuga ko ntewe ipfunwe no kumva ko uwo abaturage bizeraga ko ari umunyakuri, ari buvuge ibyabaye kandi bikwiye ari we wahamagariye abantu kwica abandi.”
Senateri Havugimana Emmanuel watanze ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko itangazamakuru ryayigizemo uruhare, yavuze ko Itangazamakuru rikoreshejwe neza ryubaka Igihugu cyangwa rikagisenya mu gihe rikoreshejwe nabi.
Ati “Itangazamakuru iyo rikoreshejwe neza, ni ryiza ririgisha, rikigisha abantu bakayoboka, bakamenya amajyambere. Ni intwaro iba mbi, ikaba na nziza bitewe n’uko rikoreshwa.’’
Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, watangiye ku wa 7 Mata, uzarangira ku wa 4 Nyakanga uyu mwaka.









UMUSEKE.RW