Kamonyi: Abaturage 16 borojwe inka zihaka n’Itorero EPR

Abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi borojwe Inka na Église Presbyteriénne au Rwanda (EPR) mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bukene no kurwanya Imirire mibi.

Aba baturage  bagabiwe inka bizeye ko izi nka zigiye kuzamura iterambere mu miryango yabo.

Ni igikorwa cyakozwe n’Itorero EPR mu Rwanda Paruwasi ya Remera Rukoma kubufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi.

Abahawe izo nka zihaka basabwe kuziragirira mu biraro, kuziha ubwatsi, imiti n’amazi kugira ngo zitange umukamo uhagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko iyo umuntu akugabiye Inka aba aguhaye ubushobozi , kubera ko uyitunze abona amata, ifumbire ndetse n’amafaranga.

Ati:“Turabasaba kuziragirira mu biraro kandi dufite abakozi bagomba kubafasha.”

Avuga ko bafite abashinzwe Ubworozi mu Murenge, n’urugaga rw’aborozi mu Karere akavuga ko abo bose bazita kuri izo nka bafatanyije n’abazihawe.

Byukusenge Drocella umwe muri 16 bahawe Inka avuga ko mbere yo kugabirwa babanje gusobanurirwa ko hari ubwatsi bagomba kuziha n’ibyo bakwiriye kwitwararika.

Ati:“Batubwiye ko imitumba n’urubingo aribyo tuzajya tugaburira Inka usibye kwahira mu gishanga kuko hari imisundwe n’iminyorogoto n’amagi y’ibikeri bishobora gutera indwara Inka.”

Sekamana Silas we avuga ko hari ingano y’ibiryo Inka igomba kurya ku munsi babwiwe.

Ati:“Batubwiye ko tuzajya tuzi ha ibiro biri hagati ya 250 na 500 by’ubwatsi”

Gusa uyu muturage akavuga ko ubutaka bafite butabemerera kubona ibiro 500 ku munsi keretse ibiri munsi yabyo nibura.

Umushumba w’Itorero Presybitery Remera Rukoma, Past Bizimana avuga ko mu mishinga 7 iterwa inkunga na Compassion Internationale abo yahaye Inka bamaze guhindurirwa imibereho.

Ati:“Usibye gutanga umukamo abazihawe mbere babonye ifumbire beza imyaka yabo.”

Umushinga wa Compassion Internationale i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge umaze gutanga Inka zirenga 30 mu myaka ine n’andi matungo magufi.

Abahawe izo Nka bavuga ko kubona ibiro 500 by’ubwatsi ku munsi bizabagora
Meya Dr Nahayo Sylvère n’abayobozi b’Itorero EPR Remera Rukoma
Abahawe Inka basabwe kuzitaho ngo zitange umukamo
Inka 16 bahawe zirahaka

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.