Mu mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Nyagatare, abaturage bavuga ko malariya ikomeje kwiyongera, ariko Akarere kavuga ko hafashwe ingamba zo kuyihashya.
Kugeza ubu, Akarere ka Nyagatare kari ku mwanya wa kabiri mu turere turwaza cyane malariya mu Rwanda.
Muri Werurwe 2025, hagaragaye abarwayi 4,665, muri bo 3,194 bavuwe n’abajyanama b’ubuzima.
Abaturage bavuga ko Malariya yiyongereye cyane ndetse ko bagerageza kuyirinda ariko ntibigire icyo bifasha.
Uriwabo Agnes wo mu Murenge wa Karangazi ati: “Ejo bundi nagiye kwivuza basanga mfite malariya, kwa muganga baguha Coartem, ariko ntukire neza, bikagusaba gusubirayo.”
Karangwa Innocent we avuga ko usanga abaturage benshi barumwa n’imibu batari mu ngo, cyane cyane mu bishanga bikorerwamo ubuhinzi.
Ati “Tugasaba ko bazana ‘Drones’ zigatera imiti mu bishanga, kuko turyama mu nzitiramibu, ariko n’ubundi Malariya ikatwibasira.”
Abajyanama b’ubuzima nabo bemeza ko indwara ya Malariya yiyongereye, bakurikije abarwayi bakira.
Manirankunda Jean Marie ati “Malariya yo muri iyi minsi irakabije, kandi benshi mu batugana niyo baba bafite.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Murekatete Juliet, yemeza ko iki kibazo gihari, ariko bafashe ingamba zikarishye.
Avuga ko bashyize imbaraga mu guhugura abajyanama b’ubuzima kugira ngo bafashe kuvura abarwayi hakiri kare no gukangurira abaturage kwirinda.
Ati “Muri buri mudugudu haba abajyanama 4, mbere 2 muri bo nibo bavuraga gusa, ariko ubu kubufatanye na RBC n’abandi bafatanyabikorwa, n’abandi bahawe amahugurwa ku buryo ubu bafite ubushobozi bwo kuvura Malariya.”
Avuga ko bashishikariza abaturage gutema ibihuru, kwirinda ibizenga by’amazi, no kwihutira kwivuza hakiri kare igihe bagaragaje ibimenyetso bya Malariya.
Umukozi wa RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya Malariya, Habanabakize Epaphrodite, ashimangira ko kurwanya Malariya ari urugamba rwa buri wese.
Ati ” Kurandura malariya bijyana no guhindura imyumvire, iyo imyumvire igiye hasi mu bwirinzi no gukoresha ingamba ziriho iriyongera.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko mu mezi atatu ashize, Malariya yiyongereye ku rwego rw’igihugu, aho hagaragaye abarwayi ibihumbi 112.



NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Nyagatare