Muhanga: Basabwe gufata ingamba no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Elisée MUHIZI
Yanditswe na Elisée MUHIZI
2 Min Read
Igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , Depite Kalinijabo Barthelem  avuga ko Abanyarwanda bakwiriye gufata ingamba zo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko imaze gufata intera ndende.

Depite Kalinijabo Barthelem avuga ko abakoloni bagiye bahererekanya ingengabitekerezo ya Jenoside bigisha abahutu kwica  bagenzi babo b’Abatutsi bababwira ko nta sano bafitanye.

Depite Kalinijabo avuga ko iyo ngengabitekerezo ya Jenoside bayiraze Perezida Mbonyumutwa Dominique, Kayibanda Grégoire, Habyarimana Juvénal kugeza ku ngoma yiyise iy’abatabazi  yari irangajwe imbere na Sindikubwabo Théodore.

Ati”Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bahungiye mu cyahoze ari Zaïre bayigisha abanye-Congo babereka ko Abatutsi ari abagome.”

Avuga ko  abo basaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bagerageje inshuro nyinshi no mu bihe bitandukanye kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda bigahitana abaturage abandi bikabakomeretsa.

Depite Kalinijabo  yasabye abaturage guhaguruka bagahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Uyu mudepite mu nteko ishingamategeko yashimiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame n’Ingabo zahoze ari iza APR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ubu Abanyarwanda bakaba babanye neza.

Mpambara Jean Paul watanze ubuhamya avuga ko ari umwe mu bo ingengabitekerezo ya Jenoside yagizeho ingaruka kuko yatumye acikiriza amashuri.

Ati”Iyo ngengabitekerezo ya Jenoside yatumye ntabasha gukomeza amashuri ntabitewe n’ubushobozi bucye ahubwo bifuza ko njya kwiga amashuri y’imyuga bitaga CERAI.”

Akomeza ati”Bishe  ababyeyi banjye na bagenzi banjye ndeba. Gusa ndashimira Inkotanyi zandokoye zo kabyara’’

Urwibutso  rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi ruruhukiyemo imibiri irenga 12000, abahashyinguye benshi biciwe i Kabgayi  aho bari bahungiye bizeye kuhabona ubuhungiro.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar na mugenzi we Musenyeri Mbonyintege Smaragde uri mu kiruhuko cy’izabukuru
Hon Kalinijabo Barthelem yasabye abaturage gufata ingamba zo guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside imaze gufata intera ndende
Umuryango wa Mutijima warokokeye i Kabgayi
Meya Kayitare Jacqueline ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside i Kabgayi ahashinguye imibiri y’Abatutsi irenga 12000

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *