Mu karere ka Ruhango hari kubakwa inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yabereye mu Mayaga, izuzura itwaye Miliyoni 400frw.
Inzu y’amateka iri kubakwa yegereye urwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruri mu Murenge wa Kinazi.
Bitaganyijwe ko iriya nzu izabamo icyumba kijimye (Chambre noire) kizaba gifungiyemo amazina y’abakekwaho gukora jenoside ku Mayaga batarafatwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera aho abo bayobowe n’uwahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini Ntongwe witwa Kagabo Charles.
Imirimo yo kubaka inzu y’amateka yaratangiye, abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 bo mu Mayaga bavuga ko kuba hari kubakwa inzu y’amateka ya jenoside yahakorewe ari uburyo bwiza bwo kubwira abatari bahari bakabimenya.
Umuyobozi w’umuryango w’Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Mayaga witwa Evode Munyurangabo avuga ko i Kinazi hakenewe kubakwa inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Yagize ati”Mu by’ukuri ahari urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi 1994 biba byiza iyo rufite inzu y’amateka aho urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange bazajya baza bakahigira amateka ndetse bikabafasha kumenya ubukana jenoside yakoranywe kugira ngo bavomemo amasomo azatuma dukomeza kugira u Rwanda ruzira jenoside.”
Magingo aya iki cyifuzo kiri gushyirwa mu bikorwa yewe n’imirimo y’ubwubatsi yaratangiye, Inzu y’amateka aho iri kubakwa hegereye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 bavuga ko ari intambwe nziza itewe mugusigasira amateka no kuyamenyesha ababyiruka.
Izaba ifite igice cyakirirwamo abantu bazajya basobanura amateka agaragaza Amayaga muri Repubulika ya 1 n’iya 2, ikigaragaza Amayaga mu gihe cya Jenoside kizaba gifite kandi ibyumba by’isanamitima,icyumba cyahari intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi n’ibindi.
Biteganyijwe ko iriya nzu izuzura mu gihe cy’umwaka umwe ifite agaciro k’amafaranga miliyoni magana ane z’amafaranga y’u Rwanda.



Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango