Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango buvuga ko RIB yatangiye iperereza ku mugore wataye uruhinja ku gasozi agacika.
Ubuyobozi na bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Munu, Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana bavuga ko hari uruhinja basanze mu ikarito.
Bavuga ko rwabonywe n’umugenzi wihitiraga ndetse n’abari baje gutashya bagatabaza Inzego z’Ibanze.
Ugenzebuhoro Mussa wo mu Mudugudu wa Munu, avuga ko iki gikorwa kigayitse cyabaye saa mbili za mu gitondo kuko abo baturage bahageze mbere batunguwe no kubona isazi zituma hejuru y’ikarito bagira amatsiko yo kureba ibirimo.
Ati:”Basanze harimo uruhinja rwavutse uyu munsi ariko basanga rwarangije gupfa”.
Avuga ko abamenye iyo nkuru bo muri uwo Mudugudu bahuruye batangira kubazanya amakuru y’uwo baba bakeka.
Ati:”Kugeza ubu nta mugore cyangwa Umukobwa dukeka waba yabyaye akajugunya umwana’.
Cyakora avuga ko bategereje ibiva mu iperereza RIB yatangiye gukora kuva aho imenyeye iyo nkuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Bweramana, Manzi Eric yabwiye UMUSEKE ko barimo gukorana na RIB guhera mu gitondo kugira ngo uwaba yakoze ibi ahanwe.
Ati:”Iperereza ryatangiye kandi turizera ko uwabigizemo uruhare afatwa akaryozwa ibyo yakoze”.
Bamwe mu baturage bavuga ko barimo gukeka umukobwa wagize ikimwaro cyo kubyarira iwabo, bakavuga ko uwakoze ibi atavuye ahantu kure ahubwo ashobora kuba ari uwo muri ako Kagari ka Buhanda cyangwa akandi bihana imbibi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweramana buvuga ko ibiza kuva mu iperereza bafatanyije na RIB bongera kubitangariza UMUSEKE.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.