Ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC, bwatangaje ko bwahagaritse umutoza mukuru wa yo, Gatera Moussa ndetse n’umunyezamu, Matumele Monzobo.
Ibi bikubiye mu Itangazo iyi kipe yacishije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X yahoze yitwa Twitter.
Ubuyobozi bwavuze ko Gatera n’uyu munyezamu, bahagaritswe kubera umusaruro nkene bagaragaje ku mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona Ubwo yatsindwaga na APR FC ibitego 5-0 kuri Stade Umuganda.
Rubangura Omar usanzwe wungirije Gatera Moussa, ni we wasigaranye inshingano zo gutoza kugeza shampiyona y’uyu mwaka w’imikino irangiye.
Rutsiro FC iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 37 inganya na Police FC iri ku mwanya wa Kane.




UMUSEKE.RW