Ikigo kiranguza ibikomoka kuri petrol, Vivo Energy Rwanda cyatangije umushinga cyise TUJYANEMO ugamije gushyigikira uburezi bw’abantu bafite ubumuga, iki gikorwa cyahereye muri HVP Gatagara ishami rya Rwamagana.
Kugira ngo umuntu ufite ubumuga bwo kutabona abashe kwiga hasabwa byinshi bitewe n’uburyo uburezi bwabo bwihariye haba ari ibikoresho bakenera nk’impapuro bandikaho, imashini zibafasha kumva cyangwa kwandika n’ibindi hatirengagijwe amafaranga y’ishuri n’ubundi bufasha butandukanye.
Mu mushinga Tujyanemo, Ikigo Vivo Energy Rwanda kiyemeje kuzarihira amafaranga y’ishuri y’umwaka wose abana 60 biga muri HVP Gatagara bagorwaga cyane no kubona amafaranga y’ishuri.
Iki kigo cyaniyemeje muri rusange kuzafasha mu buryo butandukanye nko gushakira ibikoresho abanyeshuri 300 bafite ubumuga bwo kutabona.
Hans Paulsen, Visi- Perezida Ushinzwe Ibikorwa muri Vivo Energy Group, ni umwe mu bashyitsi basuye HVP Gatagara ishami rya Rwamagana akaba yarebye uburyo icyo kigo gifasha mu burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutareba, asobanurirwa uko biga kandi bagatsinda neza ibizamini bya Leta kimwe n’abandi bana, ndetse yanabwiwe imbogamizi zinyuranye ikigo gifite mu gukomeza uwo murimo no kuwunoza bijyanye naho igihe kigeze.
Yavuze ko Tujyanemo ari gahunda ihura n’indangagaciro za Vivo Energy Group ari zo Kubaha no Gufata neza (We Respect We Care), bityo ngo bazafatanya n’abandi mu gufasha abana bafite ubumuga mu kubaha ibikoresho kugira ngo babashe kugera ku ntego z’ubuzima bwabo.
Yavuze Tujyendane atari ikintu kibaye ngo kirangire ko ari urugendo rwa buri wese rugamije gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona bari ku ishuri kugira ngo babashe kumera neza.
Ati “Buri wese ni ikiremwa muntu, akwiye kugira amahirwe kimwe nanjye cyangwa nawe. Ntabwo mpitamo kugira ubumuga bwo kutabona, cyangwa kuba ntabugira, ibyo ni iby’Imana, ni ngombwa ko dufata iya mbere tugashyigikira bariya bantu, tukumvikana, tukagira indangagaciro yo kubaha no kwita ku bandi.”
Ibikoresho bifasha abafite ubumuga bwo kutabona birahenda kuko imashini za Braille bakoresha imwe ishobora kugura amadolari 1000$ (arasaga miliyoni 1,4Frw), ihendutse igura amadolari 800$.
Ku ishuri HVP Gatagara ishami rya Rwamagana higa abanyeshuri 166 bafite ubumuga bwo kutabona mu byiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihe umubare w’imashini bakoresha ari 50 zonyine, nyamara ngo byakabaye byiza buri munyeshuri afite imashini ye.
Umuyobozi wa HVP, Barindira Jean Damascene ashimira umusanzu wa Vivo Energy Group mu gutangiza buriya bukangurambaga bwiswe Tujyanemo, n’umusanzu biyemeje gutanga mu gushyigikira uburezi bw’abana bafite ubumuga mu Rwanda.
Yagize ati “Gahunda ya Tujyendane ni gahunda nziza kuri twebwe nka HVP Gatagara kuko izafasha abana bapfukiranwe n’imiryango itandukanye kumenya ko hari ishuri ryabafasha kubigisha, ikindi iyi gahunda igiye kudufasha kurihira abana 60, kandi izadufasha mu buvugizi ku bandi bafatanyabikorwa kugira ngo ishuri rikomeze gutanga uburezi kandi bufite ireme.”

Uretse kuba abanyeshuri badafite imashini zihagije bikaba byabagora kwigana neza no kujya mu kazi igihe barangije kwiga, HVP Gatagara yanagaragaje ko hari imishani ebyiri gusa zandika amasomo (notes) cyangwa ibizamini abana bakoresha, bityo hakaba hakenewe uburyo bwo kongera umubare w’izo mashini.
Barindira Jean Damascene ashimira Leta ihemba abakozi kandi ikanashyigikira kiriya kigo mu burezi bw’abana bafite ubumuga.
Muhirwa Linda Black ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Vivo Energy Rwanda, avuga ko Tujyendane yaje ari igitekerezo bagejejweho n’umuryango Jordan Foundation ufasha abana bato bafite ubumuga bwo kutabona, uyu muryango ukaba urimo kubaka ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Rutunga, kandi iryo shuri rikazaba ririmo ibikoresho byose byafasha bariya bana.
Nibwo ngo Vivo Energy yasanze bigwa mu ndangagaciro zayo bityo isura ishuri iniyemeza gushyigikira ibyo bikorwa mu rwego rwo gufasha bariya bana kuzagira ejo heza hazaza, mu byo bafashwa hakaba harimo kwishyurira ishuri abadafite ubushobozi, no kubona ibikoresho bimwe na bimwe bakenera.
Yagize ati “Nyuma y’ibyo bikorwa twatangije uyu mushinga kugira ngo turusheho gukora ubukangurambaga hirya no hino kugira ngo aba bana babone ibikoresho bindi bakenera…”
Mu magambo yavugiwe kuri HVP Gatagara ni uko ubukangurambaga bwa TUJYANEMO budafite uwo buheza, amarembo arafunguye kuri buri wese ufite ubushake, umutima n’ubushobozi byo gufasha mu burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutabona.







HATANGIMANA Ange Eric/UMUSEKE.RW