Ubutumwa bw’Ishyaka PL ku Kwibuka ku nshuro ya 31

NDEKEZI Johnson
Yanditswe na NDEKEZI Johnson
3 Min Read
Perezida wa PL,Mukabalisa Donatille

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) ryifatanyije n’Abanyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rishimangira ko kwibuka ari ugusubiza icyubahiro abishwe bazira gusa ko bari Abatutsi.

Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiye kuri uyu wa 7 Mata 2025.

PL yavuze ko “Muri iki gihe cy’icyunamo, turibuka abacu batotejwe, baracunaguzwa, barafungwa bitwa Ibyitso by’Inyenzi, bakorerwa ubugome bwinshi bw’indengakamere kugeza ubwo bicwa urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, risaba abayoboke n’Abanyarwanda bose kwamagana urwango n’amacakubiri, no kurwanya bashize amanga ubihembera wese.

Riti “Mu gihe abanyapolitiki babi bimakaje ivangura n’iheza, bikageza Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, twe tugomba kuba abanyapolitiki beza bashishikajwe no kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, tukaba urumuri rw’abaturage n’umusemburo w’iterambere rirambye kandi ridaheza.”

Yavuze ko n’ubwo amateka y’u Rwanda ashaririye, buri wese agomba guharanira ko atazibagirana na rimwe, kuko avomwamo imbaraga zo kubaho neza no guhesha ishema n’icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iti “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano ya buri wese, kuko iyo twibutse abacu bayiguyemo, tuba tubasubiza icyubahiro n’agaciro bavukijwe bazira gusa ko ari Abatutsi. Ni igikorwa cyacu twebwe abazima, kidutera imbaraga zo  guhora duharanira kubaho no kusa ikivi abagiye badusigiye kugira ngo urumuri rw’icyizere n’ubudaheranwa bitazigera bizima mu Banyarwanda, uko ibihe bizagenda bisimburana.”

PL yashimye ubutwari bw’ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ishimira by’umwihariko Perezida Paul Kagame waziyoboye, zikitanga zitizigama mu kurokora u Rwanda.

Iti “Turasaba urubyiruko kwigira kuri ayo mateka meza y’ubutwari kuko abahagaritse Jenoside bari urubyiruko nka bo.”

Yashimangiye ko ubumwe ari inkingi ikomeye yo kubaka u Rwanda, isaba guhangana n’abahakana, abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abafite ingengabitekerezo yayo haba mu Rwanda no mu mahanga.

Iti “Dufatanye tuyamagane n’imbaraga zacu zose, turwanye ivangura, icyiza gitsinde ikibi, ukuri gutsinde ikinyoma, jenoside ntizongere kubaho ukundi.”

PL yashishikarije buri muyoboke wayo n’Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza gukorera Igihugu, kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye mu cyerekezo cya 2050.

Iri shyaka ryashimangiye ko rishyigikiye kandi rizakomeza gushyigikira no gushishikariza Abanyarwanda ubumwe n’ubudaherwanwa, hashingirwa kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ihuza Abanyarwanda bose.

PL yavuze ko izakomeza gufatanya n’abandi mu gutanga ibitekerezo byubaka u Rwanda, no kugira uruhare mu miyoborere, imibereho myiza y’Abanyarwanda, n’iterambere rirambye.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW 

Yisangize abandi