Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko umugabo akekwaho kwica umugore we, na we agakomereka bikamuviramo urupfu nubwo hari andi makuru avuga ko yaba yishwe n’abatabaye.
UMUSEKE wamenye ko mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Katarara mu mudugudu wa Nkombe ariho byabereye.
Amakuru avuga ko umugabo witwa Savakure Adenien w’imyaka 31 akekwaho kwica umugore we Mujawamariya Thacienne w’imyaka 34 amutemesheje umuhoro.
Uyu mugabo bikekwa ko yamwishe amutemye ahantu hatandukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo, Muhoza Alphonse yabwiye UMUSEKE ko uwo mugabo yishe umugore we nyuma yo kumwima amafaranga, akamuniga, hanyuma akamutema.
Avuga ko umugabo yagerageje gusohoka akubita umutwe ku kibambasi, arakomereka; batabaza imbangukiragutabara, ariko ihagera yamaze gupfa.
Ubuyobozi buvuga ko nta makimbirane yari azwi muri uwo muryango, kuko bakoranaga neza mu bucuruzi bw’imineke bakoraga.
Hari andi makuru avuga ko abaturage batabaye uriya mugabo yabarwanyije baramwica
Abaturanyi ntibari bazi neza bariya bantu kuko bari bamaze icyumweru kimwe bimukiye muri aka gace baturutse i Nyagatare.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko iperereza ryatangiye.
Yibukije abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no kudahishira ingo zifitanye amakimbirane kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba.
Imirambo yajyanwe ku bitaro bya Nyanza, abo bombi bari bafitanye umwana umwe, kandi banabanaga n’undi mwana w’umugabo.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza