Vision FC yungutse umufatanyabikorwa mushya – AMAFOTO

HABIMANA Sadi
Yanditswe na HABIMANA Sadi
1 Min Read

N’ubwo umwaka wa yo wa mbere mu Cyiciro cya mbere utari kuyigendekera uko yabyifuzaga, Vision FC ikomeje kunguka abafatanyabikorwa.

Uyu mufatanyabikorwa mushya wa Vision FC, ni uruganda rwa JIBU rutunganya amazi. Impamde zombi zasinyanye amasezerano y’imikiranire azamara imyaka abiri ishobora kongerwa ikagera ku myaka itanu.

Uru ruganda, ruzaha iyi kipe ibirimo amazi rutunganya izajya yifashisha mu myitozo n’imikino.

JIBU yaje yiyongera ku bandi bafatanyabikorwa barimo Winner Bet Rwanda ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe.

Vision FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 19 mu mikino 23 imaze gukina.

Vision FC na JIBU basinyanye amasezerano y’imikoranire azamara imyaka ibiri
Ni undi mufatanyabikorwa wiyongereye kuri Winner Bet Rwanda
Imapmde zose zishimiye iyi mikoranire

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *