Abakozi b’Ikigo gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, banoroza inka imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Karongi.
Ni umuhango wabaye ku wa 9 Gicurasi 2025, witabirwa n’abayobozi b’iki kigo, ab’Umurenge wa Rwankuba ndetse n’aba IBUKA.
Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso, basobanurirwa inkuru yihariye igaragaza ubutwari bw’abo mu Bisesero.
Babwiwe uko Abasesero birwanyeho igihe kinini, bakoresheje amabuye n’amacumu, bakagora ibitero simusiga bagabwagaho n’Interahamwe n’abasirikare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeje kujya basura inzibutso za Jenoside hirya no hino mu gihugu.
Ati: “Uretse kuba tuba tugiye kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, njye mbifata nk’urugendoshuri kuko Jenoside ifite amateka maremare, bityo bikaba ngombwa ko abantu bayumva kandi bakayasobanukirwa.”
Yavuze ko iki gikorwa cyo gusura inzibutso gisigira amasomo abakozi ba NESA mu nshingano bashinzwe, ndetse n’umukoro wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guha abarokotse Jenoside icyizere cyo kubaho.
Ati: “By’umwihariko hano i Bisesero, ni uko ubutwari bw’Abasesero bwagombye kutubera urugero mu kurwanya ikibi n’amacakubiri, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Dr Bahati yashimiye Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zigarurira Abanyarwanda ubuzima n’icyizere cyo kubaho.
Muri iki gikorwa, NESA yoroje inka abarokotse babiri bo mu Bisesero, batari bagifite inka kandi barazoroye mbere ya Jenoside, ariko zikaza kuribwa n’Interahamwe n’abasirikare ba Leta yakoze Jenoside.
Aborojwe bavuze ko iyo uhaye inka umwe mu Basesero uba ubagabiye bose, bizeza NESA ko bazazifata neza.
Uwitwa Mutaganda Charles yagize ati: “Ndashimira NESA yatugabiye inka, kuko inka ni ikimenyetso cy’urukundo, kandi umuntu ukugabiye inka uhora umwirahira.”
Uhagarariye umuryango wa IBUKA mu Murenge wa Rwankuba, Gasimba Tarcisse, yavuze ko byari inzozi kubona Abasesero bongera gutunga inka, bakabasha guha abana n’abaturanyi amata.
Yagize ati: “Ndabashimiye nta mbereka irimo, kandi ndabizeza ko natwe, nk’abarokotse Jenoside, tutazatatira igihango cy’ibyiza igihugu kigenda kitwereka.”
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rushyinguwemo abarenga ibihumbi 50.







NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Karongi