Abakozo b’ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya Kibungo , basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka yaranze Jenoside.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abakozi 85 bo kuri ibyo Bitaro.
Mushimiyimana Grace, ni umukozi wo kuri ibyo bitaro . Uyu ahamya ko nyuma yo gusura uru rwibutso, basobanuriwe amateka yaranze Jenoside, uko yateguwe, nuko yashyizwe mu bikorwa, akuramo isomo ko bagomba kuyirwanya, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu banyarwanda.
Ati “Kenshi iyo tugeze hano twibuka uburyo abantu bishwe bazira uko bavutse, bikongera gutuma duharanira ko buri munyarwanda wese yarahira ko nta ngengabitekerezo yakongera kuba mu banyarwanda n’ikintu cyose cyahembera ingengabitekerezo.”
Pacifique Iradukunda nawe ahamya ko bakuye amasomo akomeye kuri uru rwibutso.
Ati “ Tuhavanye isomo rikomeye cyane rivuga ngo twebwe nk’urubyiruko, abakiri bato , tugomba gushyira imbere Ubumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo ibybaye bitazagaruka ukundi. Tugomba kuba umusamburo w’Ubumwe ndetse n’iterambere ry’Igihugu cyacu.”
Umuyobozi b’Ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya Kibungo ,Dr Munyemana Jean Claude, ashimangira ko nk’abaganga batatiriye inshingano zo gutanga ubuzima.
Ati “ Nk’abaganga byumwihariko, ubusanzwe inshingano nyamukuru nk’abaganga ni ukwita ku buzima, gufasha ,ababaye, uko twagiye dusura ibice bitandukanye by’urwibutso,twabonye abantu bagiye batemwa, bajugunywa mu mazi. Dusanzwe twita ku babaye ariko mu gihe cya Jenoside, ubona ko ubutabazi bw’abaganga butabonetse cyane ko bamwe muri bagenzi bacu bishwe ndetse hari n’abijanditse muri Jenoside.”Akomeza agira ati “Biduhaye isomo rikomeye ry’uko tugomba kwita ku nshingano zacu zo gutanga ubuzima kugira ngo hagire bamwe mu baganga bakangura abandi bantu.”
Usibye gusura urwibutso rwa Jenoside , bunamiye ndetse banashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside .


UMUSEKE.RW