Imbere y’imbaga y’Abanyarwanda bari baje kubashyigikira, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20, yatsinze iya Zimbabwe ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025 kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa.
Abangavu b’u Rwanda , batangiye umukino neza nta gihunga ndetse ku munota wa gatatu, babona umupira mwiza uteretse, maze itewe Ishimwe Darlene akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere.
Ku munota wa 10, Ihirwe Regine yazamukanye umupira neza acenga ba myugariro babiri ariko ateye umupira uca hanze gato cyane y’izamu.
Mu minota 15, Zimbabwe yatangiye kwinjira mu mukino. Yabonye coup franc nziza hafi y’urubuga rw’amahina, Bethel Kondo ayitera neza yishyura igitego, ku munota wa 18.
Mu minota 30, umukino watuje utangira gukinirwa cyane mu kibuga hagati ari na ko uburyo bw’ibitego buganuka.
Ku munota wa 40, u Rwanda rwabonye coup franc nziza, Gikundiro Scholastique ayiteye, umupira umunyezamu, Cotilida Chilinda awufata neza.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
U Rwanda rwongeye gutangirana imbaraga no mu gice cya kabiri, bidatinze ku munota wa 51, Gisubizo Claudette atsinda igitego cya kabiri.
Mu minota 60, Zimbabwe yatangiye gusatira bikomeye ishaka kwishyura ariko ab’inyuma b’u Rwanda bakabyitwaramo neza.
Amakipe yombi yakomeje gukora impinduka, Zimbabwe yongeramo abasatira, mu gihe umutoza Casa Mbungo yashyiragamo abamufasha kurinda ibitego bye.
Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Zimbabwe ibitego 2-1, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025. Zimbabwe izawakirira kuri Kigali Pelé Stadium kuko nta stade ifite wemeye na FIFA.








UMUSEKE.RW