Rusizi: Mu minsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abatuye umurenge wa Gihundwe bibutse ku nshuro ya 31, Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Uyu muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025, abibutswe ni abo mu cyahoze ari segiteri za Shagasha, Gihundwe, Muhari, Rusunyu na Rwahi, ubu ni mu murenge wa Gihundwe.
Ntihinyurwa Alfred, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu buhamya yatanze, yagarutse ku mateka ashaririye n’inzira y’urupfu Abatutsi bishwe n’abarotse bo muri uyu murenge banyuzemo.
Mu butumwa bwa Ibuka, yongeye gusaba buri wese ufite amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro gikwiye bambuwe.
Niyonsaba Felix, Komiseri w’ubukungu muri IBUKA ku rwego rw’akarere ka Rusizi, ati “Tumaze imyaka 31 turwana no kuzuka turasaba abafite amakuru y’aho abacu biciwe bakabajugunya, kutubwira aho bari kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro kuko aribwo buryo bwiza bwo kubasubiza icyubahiro bambuwe.”
Mu butuwa Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yatanze yibukije abanya-Rusizi ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ntayegayezwa, anabibutsa ko kwibuka ari inshingano ya buri wese ndetse ko abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi nta mwanya bafite mu karere ka Rusizi no mu muryango w’abantu.
Ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ntayegayezwa, kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi si umwihariko w’abarokotse bonyine, ni inshingano ya buri wese, ni umwanya wo kugira ngo tugaye, tunenge abagihakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kubibutsa ko nta mwanya bagifite mu karere ka Rusizi, no mu Rwanda hose. Nta n’umwanya bakwiye kugira mu muryango w’abantu.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi 1012 bishwe muri Jenoside mu 1994.


MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI.