Ali Bongo wabaye Perezida wa Gabon akaza gukurwa ku butegetsi muri 2023 yahunze igihugu we n’umuryango we berekeza muri Angola nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.
BBC ivuga ko Perezidansi ya Angola yongeyeho ko Ali Bongo yavuye aho yari afungiye ubu akaba ari i Luanda we n’umuryango we.
Umugore wa Ali Bongo witwa Sylvia n’umuhungu we witwa Noureddin barezwe ibyaha bya ruswa bahita bafungwa kuva muri 2023.
Bo ntacyo bigeze bavuga ku birego baregwa, gusa umunyamategeko w’umugore wa Bongo yavuze ko bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko.
Ali Bongo yemerewe kuva mu gihugu mu gihe Perezida wa Angola, João Lourenço ubu unayoboye Africa yunze Ubumwe aherutse gusura Gabon akanagirana ibiganiro na Perezida Brice Oligui Nguema wafashe ubutegetsi, ndetse aherutse gutsinda amatora ya Perezida.
BBC ivuga ko bitarasobanuka niba umugore wa Bongo n’umuhungu we bazakomeza gukurikiranwa ku byaha baregwa cyangwa niba urubanza rwabo rwapfundikiwe.
Ali Bongo, yayoboye Gabon imyaka 14 asimbuye Se, Omar Bongo wayoboye kiriya gihugu imyaka irenga 40.
Tariki 30 Kanama, 2023 nibwo imyaka 50 y’ubutegetsi bw’umuryango wa Bongo yashyizweho akadomo n’abasirikare batangaje ko bafashe ubutegetsi.
UMUSEKE.RW