Congo n’u Rwanda byahaye Amerika inyandiko z’ibanze ku masezerano y’amahoro

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Amerika yishimiye imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro yatanzwe n’u Rwanda na Congo

Umujyanama Mukuru wa Trump muri Afurika, Massad Boulos,kuri uyu wa Mbere tariki  ya 5 Gicurasi 2025, yatangaje ko yamaze kwakira imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro, agamije gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu butumwa yanditse  kuri X, Massad yavuze ko yishimiye inyandiko y’imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro yagejejweho n’ibihugu byombi.

Ati “Iyi ni intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyijweho mu amasezerano agena amahame y’ibanze, kandi nizeye ko bazakomeza kwiyemeza kugera ku mahoro arambye.”

Nyuma y’aho izi mbanzirizamushinga zitanzwe, biteganyijwe ko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, azahura na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba RDC n’u Rwanda, bakemereza hamwe imbanzirizamushinga ihuriweho y’amasezerano.

Ibyo nibirangira, hazakurikiraho gahunda yo gutegura isinywa rya nyuma.

Byitezwe ko Trump azakira muri White House, Perezida w’u Rwanda n’uwa RDC, amasezerano agashyirwaho umukono.

Ni igikorwa kizaba mu mezi abiri  ndetse mu byitezwe harimo ko hazatumirwa n’abandi bakuru b’ibihugu bagize uruhare mu rugendo rwaganishije ku gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Mbere y’uko amasezerano asinywa, Amerika isobanura ko impande zombi hari ibyo zigomba kuzabanza kumvikanaho.

Birimo ko RDC igomba gukemura burundu ibibazo by’umutekano birimo n’ikibazo cya FDLR.

RDC kandi igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y’imbere mu gihugu ajyanye n’imiyoborere n’uburyo bwo gusaranganya inyungu ku turere.

Ibihugu byombi bigomba kandi kuzemera ko buri kimwe hari amasezerano kigomba kugirana na Amerika ajyanye n’ubukungu.

Ibi bije nyuma y’uko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 25 Mata 2025 byasinyiye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano agena amahame y’ibanze yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano muke mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.

Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner wa RDC, Marco Rubio wa Amerika ari umuhuza.

Yarimo ingingo nyamakuru esheshatu zirimo iy’ubusugire n’ubwigenge, umutekano, ubufatanye mu bukungu, gucyura impunzi, MONUSCO n’ingabo z’akarere n’amasezerano y’amahoro.

Kuwa 30 Mata 2025 kandi Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yahuriye i Doha muri Qatar n’abayobozi bahagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Togo n’u Bufaransa, mu biganiro byibanze ku gushyira imbaraga ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ibiganiro hagati ya AFC/M23 na leta ya Congo.

MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW

Yisangize abandi